Nyuma y’inkuru nyinshi zacicikanye ku bijyanye n’itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda rikorwa n’abashinzwe iperereza muri Uganda(CMI) babashinja kuba abatasi b’u Rwanda, hari abantu bakomeye muri iki gihugu batahwemye kuvugwa cyane muri iki kibazo kugeza magingo aya.
Muri aba bayobozi harimo umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare(CMI),Brig. Gen.Abel Kandiho. Uyu mugabo yagiye avugwa kenshi mu bitangazamakuru by’umwihariko Virunga Post, yavugaga ko akorana bya hafi n’abarwanashyaka ba Rwanda National Congress(RNC), ishyaka rirwanya leta y’u Rwanda, mu bikorwa bijyanye no kwinjiza mu gisirikare abasore b’impunzi z’Abanyarwanda baba mu nkambi zo muri Uganda nka Nakivale babajyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki kinyamakuru giherutse gutangaza ko CMI ita muri yombi buri munyarwanda wese RNC ibona nk’imbogamizi ku migambi yayo muri iki gihuhu, ibikorwa ifatanya n’umuhuzabikorwa w’iri shyaka, Rugema Kayumba na Kaporali Abdul Kalim Mulindwa bivugwa ko ari umukozi wa CMI ufite nomero RA 189654.
Undi uvugwa ni Minisitiri w’Umutekano wa Uganda (Rtd) Lt.Gen. Henry Tumukunde washyizwe mu majwi n’ikinyamakuru The Standard cyo mu guhugu cya Kenya ku kibazo cy’Abanyarwanda bashakaga kugeza ubusabe bwabo mu nteko ishinga amategeko ya Uganda bishinganisha. Iyi ni ingingo iki kinyamakuru cyavuze ko ihabanye n’imikorere y’inteko ishinga amategeko.
Ni nyuma yaho ikinyamakuru Chimpreports gitangaje ko Minisitiri Henry Tumukunde ari inshuti ikomeye ya Gen.Kayumba Nyamwasa ndetse ko ajya anamusura mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Uwa gatatu ni umugore witwa Sarah Kagingo wigeze gukora mu biro bya Perezida Museveni. Uyu mugore niwe nyir’ikinyamakuru Softpower.com, nk’uko ikinyamakuru Virunga Post kibitangaza, ngo kikaba ari ikinyamakuru gitangaza “ibinyoma gusa gusa” kigamije guha urubuga ishyaka RNC.
Inkuru y’iki kinyamakuru ivuga ko Sarah Kagingo akorana bya hafi na murumuna wa Perezida Museveni,Gen. Caleb Akandwanaho uzwi ku izina rya Salem Saleh.
N’ubwo ikibazo cy’itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda muri Uganda cyahagurukije Leta y’u Rwanda igasaba ibisobanuro ku kibazo cy’Abanyarwanda bakomeje gutabwa muri yombi, Uganda yasubije ko abatawe muri yombi ari abafite aho bahuriye n’ibikorwa by’iterabwoba muri iki gihugu.
Bwiza.com


