Abahanzi babiri baba raperi bakunzwe hano mu Rwanda Bull Dog na P Fla baherutse gusaba ko itangazamakuru ryahagarika bimwe mu bihangano byabo mu rwego rwo guhamya ubumwe aba bombi bafitanye nyuma yo gushyamirana bakandagazanya mu ndirimbo.
Ibi bije nyuma yaho umubano wa P Fla na Bull Dog utari wifashe neza mu myaka yashije aho bahoraga bumvikana bombi batyotyorana ndetse bakabinyuza mu ndirimbo bakandagazanya ibintu bitakiriwe neza n’abakunzi babo bakurikiranira hafi iby’umuziki wabo.
Umuhanzi P Fla nyuma yaho aviriye muri gereza aho yari yarahamijwe icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ariko akaba yarasoje igifungo akagarukana imbaraga nyinshi dore ko yaje akora ibitaramo bitandukanye .
Mu cyumweru dusoje tariki 13 Mutarama aba bombi baganira na Radio flash fm bumvikanye basaba itangazamakuru guharika ibihangano byabo bakoze baharabikanya kuko byabafasha muri gahunda bihaye yo gushyira hamwe bagakora ibifitiye umumaro abakunzi babo.
Mu magambo ye Bull Dog yagize ati” Nikoko biramutse bidukundiye twifuza ko ibihangano byacu byumvikanamo duhanganye byahagarikwa hakifashishwa ibindi bisanzwe ”
P Fla nawe yunzemo ntiyaripfana yungamo agira ati” Man abanyarwanda bazi ukuri kandi bakeneye kumva ibyubaka bibashishikariza gukora ibyiza.Mu byifuzo byanjye ni uko ibihangano byacu byumvikanamo duhanganye byahagarikwa hakifashishwa ibigize ubutumwa bwiza ”
Bull Dog ni umwe mubagize itsinda rya Tuff Gang mu gihe uyu P Fla we atakibarizwa muri iri tsinda nkuko bamwe mu barigize babitangarije itangazamakuru ko Pfla ashobora kuba ari mu mishinga yo gushinga yo kureba itsinda rye hamwe na candy moon bakunze kuba bari kumwe ahantu hose.
E.witty@Bwiza.com
Â
Â


