Angeline Flor Pua, umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko, wahize abandi bakobwa, akambirwa ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2018, yikomye abavuga ko yambitswe ikamba ry’igihugu adakomokamo.
Amakuru yakomeje kuvugwa, ni uko Angeline Flor Pua yaba afite inkomoko muri Philippines, gusa we ibi akaba yabifashe nk’igikorwa cy’irondaruhu bamukoreye.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagramm, yagize ati “ Navukiye mu Bubiligi, i Wilrijk, kandi mfite ubwenegihugu bw’u Bubiligi… ntimugacire abantu urubanza mushingiye ku miterere yabo, gusa ibyo ntabwo byambuza kuba nyampinga mwiza w’u Bubiligi”.


Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2018, nibwo Angeline Flor Pua yahize abandi nakobwa bari bahangane, yambikwa ikamba rya nyampinga wa 50 w’u Bubiligi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com


