Imwe mu mihigo y’akarere ka Ruhango yiganjemo iy’iterambere n’ubukungu iracyafite inzitizi zo kweswa kuko ubu ikiri ku kigero cya 5%, muri iyo mihigo harimo nk’uwo kubaka umuhanda ungana na 3km wa Kaburimbo uva mu mujyi wa Ruhango werekeza ahitwa kwa Yezu Nyirimpuhwe, Poste de Sant é y’ahitwa Vunga, amatara rusange yo ku mihanda, kubakira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi bikorwaremezo harimo no kujyana umuriro w’amashanyarazi mu murenge wa Kabagari.
Zimwe mu nzitizi ngo zituma iyi mihigo yaradindiye, umuyobozi w’akarere ka Ruhango ,Mbabazi Franà§ois Xavier,avuga byatewe nuko ingengo y’imari yabaye nkeya bakabura amafaranga yo kuyikurikirana.
Kuba uyu muhanda wa Kaburimbo waradindiye, uyu muyobozi avuga ko byatewe nuko company ya Horizon yatsindiye isoko ryo kuwukora, yabanje guhura n’ikibazo cy’impombo z’amazi za WASAC ndetse n’insinga z’amashanyarazi bakabanza gushaka uburyo byabanza kuvanwamo. Ikindi ngo ni uko iyi company yanabuze itaka ryifashishwa bakora imihanda, (latelittes) bakaza kuribona mu karere ka Rwamagana, ndetse ngo no kubura amabuye (concassés),ariko ubu ngo byamaze kuboneka ,barizera ko ugiye gukorwa vuba ukarangira.
Ivuriro rya Vunga ryo ,uyu muyobozi avuga ko habanje kubura ikibanza ry’aho rizubakwa, ku byerekeye amatara yo ku mihanda ndetse no gukwirakwiza amashanyarazi ,ngo haracyabura amafaranga yo kubikora ,kuko amafaranga yabaye macye.
Yagize ati« turifuza ko uyu mwaka urangira umuhanda wa kaburimbo wuzuye, kandi turimo gukorana ibiganiro na Horizon ko yasubukura ibikorwa byayo, ndetse ikaba yanabyihutisha umuhanda ukarangira,kubaka inzu z’abacitse ku icumu rya Jenoside nazo turi mu biganiro na FARG kuko ariyo izatanga amafaranga, ngo turebe ko twasinyana amasezerano nayo agatangira kubakwa mu misni ya vuba.»
kuba iyi mihigo ikiri ku ijanisha riri hasi cyane, ngo ni ikibazo gihangayikishije inama njyanama y’aka karere, mu gihe ari imishinga bigaragara ko iremereye ,kandi ikaba itaragera ku kigero cya 50%nk’uko bitangazwa na Perezida w’inama njyanama y’aka karere Rutagengwa Gasana Jerôme.
Yagize ati «kuba iyi mihigo ikiri hasi cyane ni ikibazo kiduhangayikishije mu gihe cyose tutaranagera kuri 50%, gusa ariko iki kibazo kirareba buri wese, nitugira ubufatanye kizacyemuka, niyo mpamvu dusaba ko inzego zose zigihagurukira, kandi tugakomeza ubuvugizi, kugira ngo amafaranga yo gukora ibi bikorwa aboneke hanyuma birusheho kwihuta,akarere kacu kadasigara inyuma.»
Imihigo yindi kandi bigaragara ko ikiri inyuma,harimo kubaka ibyumba by’amashuri,ubwiherero,gusakara inzu y’uburiro mu ishuri ryisumbuye rya ESEKI, ndetse no kubaka ikiraro gihuza aka karere n’akarere ka Kamonyi,kimaze iminsi gitwara ubuzima bw’abantu,kuko hamaze kugwamo abantu bakitaba Imana.
Meya Mbabazi akaba avuga ko uretse kuba harabaye ikibazo cy’ingengo y’imari yabaye nkeya, avuga ko harimo n’imihigo iteswa kubera ko abafatanyabikorwa babo ,baba babatengushye,ntibihutishe ibikorwa byabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwambayinema M.Jeanne/Bwiza.com


