Mu gihe hari inkuru zari zimaze iminsi zivugwa ko Miss Anita Fabiola atwite, kuri ubu uyu mukobwa ukomoka muri Uganda yabyemeje ariko uwamuteye inda amugira ibanga.
Mu kiganiro yagiranye na NBS’S Karitas, ku mugoroba yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2018, Miss Fabiola yatangaje ko gutwita atari ibintu biteye isoni umuntu yatinya gutangaza.
Yagize ati “Gutwita nta kintu kibi kirimo, kuva byarabaye, narabigaragaje kuko ndumva mfite umunezero wabyo”.
N’ubwo uyu mukobwa yitegura kubyara umwana we w’imfura, atangaza ko yifuza no gukora ubukwe umwana we akazavukira mu muryango.
Ati “Umuryango wanjye ugendera ku muco gakondo, Ababyeyi banjye barasezeranye,bemera ko umuntu abyara yarashyingiwe, na njye nifuza ko nazabyara nararangije gushyingirwa,…”.
Yakomeje avuga ko ubukwe arimo kubutegura vuba, gusa ntabwo atangaza uwo bazabana niba ari na we wamuteye inda.
Hari hashize iminsi havugwa ko Anita atwite inda ya Ed Cheune, bivugwa ko yaba ari umupfumu muri Afurika y’Epfo.
Mu mwaka wa 2014, nibwo Fabiola yabaye igisonga cya mbere cya Miss Uganda ari nabwo yarushijeho kumenyekana, ubu akaba akora ibiganiro kuri Televiziyo imwe muri Uganda ndetse ibiganiro bye bigakundwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
I.Theoneste/Bwiza.com


