Micheal Carrick azasezera kuri ruhago ahite aba umwe mu batoza ba Man. Utd— Jose Mourinho

Sangiza iyi nkuru

Umutoza wa Manchester United, Jose Morinho arahamya ko Kapiteni wayo, Micheal Carrick umaze imyaka 12 ayikinira, nyuma yo kubagwa kubera umutima we wateraga mu buryo budasanzwe, uyu mukinnyi azasezera kuri ruhago mu mpera z’iyi shampiyona 2018 maze akazaba umwe mu batoza ba Manchester United.
Micheal Carrick yabazwe kubera ikibazo cy’umutima wakoraga mu buryo budasanzwe binamuviramo kutazongera kuboneka mu kibuga kugeza ku mpera y’iyi shampiyona, gusa Mourinho aremeza ko uyu Kapiteni azagaruka mu ikipe aje kuba umwe mu batoza.
Ati’ Micheal Carrick azagaruka muri Manchester United mu mpera z’iyi shampiyona gusa azagaruka asezera kuri ruhago maze abe umwe mu batoza b’iyi kipe.
Mourinho yakomeje avuga ko uzaba ari umwanzuro mwiza ko bamugumana nk’umwe mu batoza b’iyi kipe y’amashitani atukura.
Ati “twishimiye kongera kumubona mu mpera z’iyi shampiyona ubwo azaza nk’umwe mu batoza, yaba ari umwanzuro mwiza ku ikipe kandi ndizera na we byamushimisha, kandi biramutse bikunze akaza nk’umukinnyi byaba ari akarusho kuko ni umukinnyi dukeneye cyane n’ubwo amaze iminsi adakorana n’abandi imyitozo”.
Micheal Carrick muri iyi shampiyona « Premier League » yakinnye umukino umwe kandi nta na mahirwe afite yo kongera kuboneka mu mukino n’umwe wa Manchester United muri iyi Shampiyona 2018.
Michaeal Carrick yabonye izuba ku wa 28 Nyakanga 1981 i Wallsendy mu Bwongereza, yatangiye ruhago afite imyaka 5 aho yakinaga nka ba rutahizamu mu makipe yaho yavukaga ; yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga muri Westham United kuva 1999 kugeza 2004, ahava ajya muri Tottenham Spurs kuva 2004 kugeza 2006 aho yakinaga mu kibuga hagati, yageze i Manchester 2006 aza nk’umusimbura w’icyamamare Roy Keane wabicaga bigacika muri Manchester United bityo ahita afata nimero yambaraga 16 kugeza ubu niyo acyambara.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *