Gakenke: Uwishe umugore we akoresheje igitiyo ku Bunani yagejejwe imbere y’urukiko

Sangiza iyi nkuru

Uwitwa Nshimiyimana Damascene wo mu Karere ka Gakenke akurikiranweho icyaha cyo kuba yarishe umugore we mu ijoro rishyira ku Bunani yarangiza agahita acika akaza gufatirwa mu Mujyi wa Kigali yagejejwe imbere y’urukiko aho yakoreye icyaha atangira kuburanishwa.
Ku wa 18 Mutarama 2018 mu Kagari ka Kamina , Umurenge wa Busengo ho mu Karere ka Gakenke nibwo haburanishijwe mu ruhame urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo uyu mugabo icyaha cyo kwica umugore we witwa Mukankusi Faina akoresheje igitiyo.
Iki cyaha akurikiranweho yagikoreye mu Murenge wa Busengo ho mu Karere ka Gakenke mu ijoro ryo ku italiki ya 31/12/2017. Muri iryo joro nibwo Nshimiyimana Damascene yakubise umugore we igitiyo mu mutwe aramwica, abonye amaze gupfa amuryamisha ku buriri ahita acika. Akaba yaraje gufatirwa mu Murenge wa Kanyinya ho mu Karere ka Nyarugenge ku wa 02 Mutarama 2018.
Nshimiyimana Damascene avuga ko intandaro y’ubwo bwicanyi ari amakimbirane yagiranye n’umugorere we ubwo yari avuye ku irondo, hanyuma umugore we akamushinja ko avuye gusambana, akagira umujinya aka mukubita igitiyo akamwica.
Mu iburanisha ryari ryitabiriwe n’abaturage benshi bo mu Murenge wa Busengo, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nshimiyimana Damascene yakoze icyaha yakigambiriye n’ubwo avuga ko umugore we ariwe wabanje kumukubita icyo gitiyo hanyuma nawe akakimwaka akakimukubita. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nshimiyimana yari afite uburyo bwo kwirinda imirwano cyane cyane ko yabonaga ko ibyo arwanisha bishobora gutera ingaruka zikomeye. Ikindi kigaragaza ubushake bwo gukora icyaha , ni uko yakubise mu mutwe ntakubite nibura ahandi kumubiri.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko aho basanze umurambo w’uwo mugore bahasanze n’inyundo iriho amaraso kuburyo bikekwa ko nayo Nshimiyimana yayikoreshe yica umugore we.
Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko Nshimiyimana Damascene yakoze icyaha gikomeye cyo kwica uwo bashyingiranwe, icyo cyaha kikaba giteganywa n’ingingo ya 142 y’itegeko ngenga No 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana; bityo akaba agomba guhanishwa igifungo cya burundu nk’uko giteganywa n’iryo tegeko.
Biteganyijwe ko urubanza rusomwa kuri uyu wa Kane, italiki 25 Mutarama 2018 saa tanu (11h00) i Kamina mu Murenge wa Busengo aho uru rubanza rwaburanishirijwe.
 
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *