Diamond yitabiriye umuhango wogushyingura umufana we wazize impanuka

Sangiza iyi nkuru

Diamond yitabiriye umuhango wogushyingura umufana we witabye imana
Diamond Platnumz ukunze gutazirwa Simba hari hashize iminsi 3 avuye mu Rwanda mu ruzindiko yahagiriye rw’akazi gusa akimara kugera iwabo muri tanzaniya yakirijwe inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’abafana be babiri bari mubakomeye bamufasha mubuzima bwaburi munsi mu muziki we.
Iby’urupfu rwaba bafana byamenyekanye mu ijoro ryo 21 Mutarama 2018 biturutse ku mpanuka bakoze ubwo yavaga Morogoro berekeza Dar es Salaam
Pyilly Nevvo washyinguwe yari umwe mubafana bakomeye ba Diamond dore ko yari ayoboye itsinda ry’abafana bikitwa Wasafi(inzu ya Diamond itunganya indirimbo) muri rusange
Uwitwa Platnumz Bondi wari kumwe na Pyilly we yashyinguwe mbere ho gato byanatumye Diamond atabasha kumushyingura kuko yari munzira asubira Tanzaniya ava mu ruzinduko yari yagiriye mu Rwanda.
Umuryango,inshuti,abavandimwe ndetse na babarizwaga mu itsinda ry’abafana ba Wasafi bose bari bateraniye hamwe baherekeza bwanyuma umuvandimwe wabo watabarutse ndetse na Diamond ubwe yari ahibereye ibintu byashimishije benshi mubari bateraniye aho
Pyilly na Platnumz Bondi baguye mu mpanuka y’imodoka mu ijoro ryo kuwa 21 Mutarama 2018 ubwo berekezaga mu mujyi wa Dar es Salaam kuri ubu bombi bakaba bamaze gushyingurwa.

dia2
Diamond yari yaje kwifatanya n’umuryango n’inshuti z’umufana we

dia1
Inshuti za Pyilly zaje kumusezeraho bwanyuma

Witty@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *