Ibyo perezida Trump aherutse kuvuga kuri Afurika ntibyigeze bigarukwaho mu biganiro na perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida Donald Trump yagiranye na perezida Kagame ibiganiro byari bimaze iminsi byitezweho ko perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azasabiramo imbabazi ku magambo aherutse gukoresha agereranya ibihugu bya Afurika n’imisarane, ariko iki kikaba kitakomojweho.
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Mutarama 2018 nibwo, perezida Paul Kagame na mugenzi we, Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagiranye ibiganiro, aho trump yise Kagame inshuti.
Aba bayobozi bakaba bahuriye I Davos mu Busuwisi ahaberaga inama ya World Economic Forum, mu gihe perezida kagame yitegura gutangira ku mugaragaro kuyobora Afurika Yunze Ubumwe.
Mu minsi ishize nibwo perezida Donald Trump yavuzweho gukoresha imvugo iteye isoni ku bihugu bya Afurika ubwo yari ari kuvuga ku kibazo cy’abimukira nk’uko abari muri iyo nama babitangaje. Perezida Trump yahakanye gukoresha imvugo igayitse yakoresheje, ariko abari muri iyo nama bemeza ko yabivuze.
DUdhlIfW4AEIGW5
Perezida Kagame nyuma y’ibi biganiro yabwiye itangazamakuru ko bagiranye ibiganiro byiza ku bibazo by’ubukungu n’ubucuruzi, yongeraho ko Afurika Yunze Ubumwe yiteze gukomeza gukorana na Leta zunze Ubumwe za Amerika.
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *