Perezida Museveni ngo ntashobora gusangira ingoma nabo yandagaje mu matora

Sangiza iyi nkuru

Perezida Museveni wa Uganda nyuma y’aho atsindiye kongera kuyobora iki gihugu ku myaka 71 y’amavuko, avuga ko adashobora gusangira ubuyobozi n’abo yatsinze mu matora.
Museveni avuga ko atazashyiraho Guverinoma y’Ubumwe irimo n’abatavuga rumwe nawe ko uwaba abitekereza atyo yasubiza amerwe mu isaho.
Museveni (1)
Mu kiganiro ikinyamakuru The New Vision cyagiranye na Maj.Gen. Benon Biraaro, Umuyobozi w’Ishyaka ry’Abahinzi borozi (Farmers Party Uganda (FPU), yatangaje ko Museveni yamukuriye inzira ku murima.
Ati ” Yambwiye ko nubwo yakwemera ibiganiro adateze gusaranganya nabo(abatavuga rumwe na Museveni) ubutegetsi” .
Yakomeje avuga ko Museveni icyo yemera ari ibiganiro ku hazaza ha politiki y’igihugu cya Uganda ariko cyo gushinga guverinoma y’ubumwe ntigikozwa.
Amatora yabaye ku wa 18 Gashyantare 2016, Museveni akaba yari ahanganye n’abandi bakandida 7, cyane cyane Kiiza Besigye akaba ari we bari bahanganye cyane.
Uyu mugabo Kiiza akaba yarafunzwe inshuro nyinshi mbere na nyuma y’amatora, ibi bikaba aribyo USA n’ibindi bihugu by’i Burayi biheraho bishinja Museveni guhohotera uburenganzira bw’abo bari bahanganye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *