Mu ndirimbo nyafurika 10 zasuwe cyane kuri youtube  nta y’ umunyarwanda  izamo

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe mu Rwanda hari umuyoboro wa internet wihuta byakagombye gufasha abaririmbyi mu kumenyekanisha ibihangano byabo ariko  si uko bimeze kugeza magingo aya.
Amashusho y’ indirimbo z’ ababahanzi yakoze ku mitima ya benshi ndetse ziranasurwa na barenga miliyoni bakomoka mu bihugu bya Nigeria, Togo, Cameroun,  Côte d’Ivoire ndetse na  RDC.
 

  1. Wizkid : Muri Nyakanga 2017, uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria ndetse usigaye ufatwa nk’ umwami w’ injyana Naija Pop, mu ndirimbo  « Come Closer » yakoranye n’ umunya- Canada Drake yasuwe n’ abantu miliyoni 50 kuri Youtube ari nako igurwa muri Canada, u Bufaransa,u Buholande, u Busuwisi n’ ahandi hose ku isi ku masoko ya muzika.

2. Davido : Muri Kamena 2017 , uyu muhanzi w’ imyaka 25 umaze kwiyubaka muri Afrobeat y’ amavuko  yasohoye indirimbo « Fall »  isurwa n’ abantu basaga miliyoni 38
3. Fally Ipupa : Uyu muhanzi  ukomoka muri Congo-Kinshasa usigaye uhagaze neza mu njyana ya Rumba yagurishije indirimbo nyinshi kuri album ye  « Eloko Oyo » ibyo nibyo byatumye n’ abandi bahanzi mpuzamahanga bifuza gukorana nawe.
Indirimbo “Eloko Oyo” yasuwe kuri youtube n’ abantu miliyoni 30.
 
4. Daphné   : Kuva aho uyu muririmbyikazi  wakuriye I Douala muri Cameroun asohoreye iki gihangano cye « Calée » muri Werurwe 2017 kimaze gusurwa n’ abantu 12.662.039.
Iyi ndirimbo ye « Calée » iririmbwe mu ndimi nyinshi zirimo icyongereza, igifaransa ndetse n’ ururimi rwa  Daphné ikomeje gukundwa muri Kenya,  Togo,  Guinée, Côte d’Ivoire,  Sénégal ndetse no ku migabane yose igize isi.
5. Olamide (Baddo) : Iyi ndirimbo « Wo !! »  iri hagati y’ injyana   naija pop na azonto  zo muri Ghana ikomeje gukundwa n’ ubyiruko rwo muri Afurika imaze gusurwa n’ abagera kuri miliyoni 10.
6. Toofan : ukomoka muri Togo yatangiye ubuhanzi bwe muri 2005 yaje kumenyekana cyane muri 2017 ubwo yasohoraga  indirimbo  « Ma girl » afatanyije na  Patoranking .
Iyi ndirimbo « Ma girl » n’ imbyino yabatije « Gné Bras »imaze gusurwa kuri youtube n’ abantu  7. 597 879
7. Sidiki Diabaté : uyu muhanzi akomeje guhirwa kuko kuva yashyira hanze  « Dakan Tigui »yakomeje gutumirwa hirya no hino aho  kugeza magingo aya, iyi ndirimbo imaze gusurwa na miliyoni 5 z’ abantu.
8. Kerozen :   Uyu akunzwe kwitwa umwami w’ injyana   “ coupé décalé” ikunzwe cyane muri Afurika yo Hagati ndetse n’ u Burengerazuba. Akimara gusora   « Le temps » y’ iminota 4 n’ igice muri 2017  yatumiwe mu bitaramo bikomeye ariko iyi ndirimbo ye imaze gusurwa na milyoni 5.
9. Ferre Gola : Uyu muhanzi niwe ukoma mu nkokora Fally Ipupa muri Congo-Kinshasa , nyuma yo gukora iyi ndirimbo ye yise  « Jugement » yatorewe kuba umuhanzi wa mbere w’ umunyafurika mu marushanwa yateguwe na Canal 2.
Iyi ndirimbo « Jugement »   yavugishije benshi amangambure I Kinshasa kuko Ferre Gola yayisohoye avuga ko ari we umwami wa Rumba usigaye nyuma ya Papa Wemba na Franco Luambo.
Nyuma yo gusora « Jugement » yasuwe na miliyoni 4, Gola yagiranye ibibazo n’ abagenzi be Fally Ipupa ndetse na  Koffi Olomide bituma byamujyana mu nkiko.
10. Ariel Sheney :  Uyu muhanzi  ukomoka muri Benin yasohoye iyi  ndirimbo  « Ghetto » mu rwego rwo guhumuriza urubyiruko rubaho mu buzima bubi ndetse no mu duce dukennye cyane.
Ibi bibaye nyuma yaho  bwa mbere iki gihangano « Ghetto » cyabanjije guhagarikwa na  DJ Arafat wari usanzwe afasha Ariel Sheney wo muri Ivory Coast.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ivomo : intothechic.com

 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *