Perezida Kagame yatangiye inshingano ze zo kuyobora A.U. ahamagaza Inama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, yatangaje ko perezida Paul Kagame, watangiye kuyobora A.U, yahise atumiza Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma kuri uyu mugabane wa Afurika izatangirizwamo ku mugaragaro, Umushinga ZLEC, ugamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu muri Afurika, izateranira i Kigali kuwa 21 Werurwe 2018.
Kuri perezida wa Niger watangarije ibi mu kiganiro yahaye itangazamakuru mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe ubwo yasozaga kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Mutarama, ngo gutangiza uyu mushinga n’ikigaragaza ubushake ibihugu bya Afurika bifite bwo kugana ku kwishyirahamwe kwa nyako no gushyira hamwe imbaraga bigamije gusoza imishinga ifitiye abaturage akamaro.
Yagize ati: “Kugirango ubuhahirane bubeho, hagomba kuba hari ibicuruzwa: kubw’ibyo rero ni ngombwa ko dukuraho imbogamizi zibangamiye ubucuruzi hagati ya Afurika. Mu ishoramari no mu iterambere ry’abikorera.”
Yashimangiye ko intege nke z’urwego rw’ibikorwaremezo ku mugabane wa Afurika ari kimwe mu mbogamizi zikomeye ku iterambere ry’ubucuruzi hagati y’Abanyafurika, ku ishoramari ndetse no ku iterambere ry’abikorera.
Nk’uko imyanzuro ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ku bukungu muri Afurika (CEA) ivuga, ngo ZLEC izatuma ubucuruzi hagati y’Abanyafurika buzamukaho 52%, uhereye ubu kugeza mu 2022, bingana na miliyari 35$.
Perezida Issoufou akaba asanga ari ngombwa ko hashyirwaho ingamba zo kubaka ibikorwaremezo bijyanye n’ubucuruzi, koroshya  serivisi za gasutamono no kugabanya amafaranga ya transit n’ibiciro muri rusange.
Uyu mushinga wa ZLEC uzahuza imiryango y’ubufatanye isanzweho muri Afurika nka COMESA, EAC, SADC, CEEAC, CEDEAO ndetse n’Umuryango w’Ibihugu by’Abarabu, UMA, n’Umuryango w’ibihugu bya Sahel ya Sahara (SEN-CAD) urimo ibihugu nka Libya , Mali, Niger, Sudani, na Tchad . Muri macye uzaba uhuriyemo ibihugu 54 bya Afurika.
Icyemezo cyo gutangiza uyu mushinga cyafashwe muri Mutarama 2012 mu nama ya 18 ya Afurika Yunze Ubumwe, aho hari hashyizweho intego yo kubigeraho mu 2017.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *