Rutahizamu mushya ikipe ya Espoir FC yakuye mu gihugu cya Uganda arizeza gufasha iyi kipe kuguma mu cyiciro cya mbere dore ko iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 8 mu mikino 10.
Mu kiganiro cyihariye uyu rutahizamu witwa Fred Kyambadde yagiranye n’urubuga Kawowo Sports kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Mutarama ari i Rusizi, yahishuye ko agiye guhangana no kuzuza ibyo yitezweho ku butaka bw’amahanga.
Yavuze ko afite izindi nshingano mu buzima akaba yiteguye gukora cyane kubw’inyungu za Espoir FC.
Ati: “Kubw’Imana no gukora cyane tuzakora cyane tugume mu shampiyona muri iyi saison. Nzatsinda ibitego byose bishboka bizaduha amanita ndi kumwe n’abo dukinana. Mu Mana byose birashoboka.”
Uyu mukinnyi bivugwa ko ari no kwimenyereza umwuga w’ubunyamakuru uzaba akina kuri 11 muri Espoir FC ategerejweho gufatanya na rutahizamu wo hagati Hussein Radjabu kuri ubu umaze gutsinda ibitego bitatu.
Kuwa 06 Gashyantare ikipe ya Espoir izaba yerekeza i Nyagasenyi ku kibuga cy’Amagaju ubwo shampiyona izaba isubukurwa nyuma y’uko yari yasubitswe kubera imikino ya CHAN 2018.
Uyu rutahizamu utaranyuze mu makipe azwi cyane muri Uganda kubera ko yakiniye amakipe nka Saints na Sadolin Paints nyuma akanyura mu ikipe yo mu mujyi wa Jinja yitwa Bul FC, ubundi yagombaga kujya mu ikipe ya Kiyovu Sports Club ariko amasezerano apfa ku munota wa nyuma yongera gusinyira Bul F.C.
Uyu mukinnyi akaba aje mu Rwanda ahasanga abandi bakinnyi b’Abagande nka Shamiru Batte na Frank Kalanda ba As Kigali, Ally Mbogo wa Kiyovu, Peter Otema wa Musanze n’umukinnyi wo hagati uherutse gusinyira Rayon Sports, Yasin Mugume wakinaga muri Police F.C. ya Uganda.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho


