Abayobozi b’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi muri Israel bibasiye Minisitiri w’Intebe, Benyamin Netanyahu bamuziza gushyigikira Guverinoma y’u Rwanda mu cyo bise gushyira Abahutu baguye muri jenoside ku ruhande mu gihe cyo kwibuka bavuga ko ari ukugerageza kongera kwandika amateka.
Umuyobozi w’ishyaka ry’abakozi, Avi Gabbay, ashinja Netanyahu kongera kwandika amateka nk’ayo yashinje inteko nshinga amategeko ya Pologne mu mushinga w’itegeko ryayo rihana abazongera gushinja Abanyapologne ibyaha byakorewe Abayahudi ubwo iki gihugu cyari cyarigaruriwe n’Abanazi.
Nubwo bamwe mu Banya-Israel babyumva gutya ariko, mu gihe cyo kwibuka mu Rwanda hibukwa abantu bose bishwe muri jenoside hatitawe ku bwoko bwabo nk’aho buri mwaka muri iki gihe hibukwa abanyapolitiki b’Abahutu bishwe muri jenoside bazira kudashyigikira ubutegetsi bwari buriho nka ba Agatha Uwiringiyimana, Nzamurambaho Frederick n’abandi..
Gabbay akaba avuga ko Leta ya Israel igomba guha agaciro politiki yayo mpuzamahanga, ariko ko inyungu zitagomba kuza imbere y’ukuri kandi bagomba kwamagana amashyaka ashyigikiye ubutegetsi bashinja gukwirakwiza ubutumwa bw’urwango bw’abanyamahanga, ubwoba, ivangura no guhiga abanzi b’imbere mu gihugu, aho ngo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bitwa abagambanyi kandi hagakoreshwa demokarasi mu kubasenya.
Gabbay ati: “Nyuma yo kumenyera amakuru y’ibinyoma (fake news) ubu barimo kugerageza kongera kwandika amateka. Niko bimeze kuri iyo nteko ishinga amategeko kandi ni nako bimeze mu gitekerezo cyashyizwe imbere n’u Rwanda mu cyumweru gishize.”
Igihugu cya Israel giherutse gushyigikira u Rwanda muri Loni mu kwemeza Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda”, mu gihe mbere byitwaga”Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside mu Rwanda” cyangwa “International Day of Reflection on Genocide in Rwanda” mu Cyongereza.
Aba batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Israel bakavuga ko ibi bigamije gutesha agaciro urupfu rw’Abahutu nabo bishwe muri jenoside. Ngo mu gihe ibi bitashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byo mu Burayi, ngo Israel yatoye uyu mwanzuro mu buryo bwo gushaka uko yagera ku bwumvikane n’u Rwanda bwo kwakira abimukira b’Abanyafurika birukanwa muri Israel.
Hagati aho nk’uko urubuga Hamodia.com rwo muri Israel dukesha iyi nkuru rukomeza ruvuga, ngo kuri uyu wa Mbere, chairman w’ishyaka Yesh Atid witwa Yair Lapid akaba yaranenze Minisitiri w’Intebe gushaka uko yagera ku mwumvikano na guverinoma ya Pologne ku itegeko rirebana na jenoside yakorewe Abayahudi.
Ati: “Ntidushyikirana ku kwibuka abapfuye. Iri tegeko rigomba gushyingurwa mu butaka bwa pologne bwuzuye amaraso y’Abayahudi”
Lapid avuga ko aho kujya mu mishyikirano na Pologne Israel ikeneye kubwira Pologne ikintu kimwe: “Iri tegeko niritambuka, muzadukurikirana mu mategeko.” Yongeyeho ko bitari impanuka kuba inkambi zafungirwagamo Abayahudi nyinshi zarabaga muri Pologne, ahubwo ari ukubera ko muri iki gihugu hahoze ingengabitekerezo yo kwanga Abayahudi kandi ngo ntaho yagiye. Ati: “Ntituzemerera guverinoma ya Pologne gutuma abaturage bayo bibagirwa.”
Uko bimeze kose, Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Valentine Rugwabiza, yatangaje ko uyu mwanzuro ari indi ntambwe ku muryango mpuzamahanga yo guha agaciro abatakarije ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , no kuzirikana ugutwaza abayirokotse bakomeje kugira.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho



