Umuhanzi Diamond wo muri Tanzania wari umaze imyaka irenga itatu arekanye na Miss Wema Sepetu bakundanaga, aba bombi bagaragaye mu ruhame bahoberana cyane ndetse bagira n’icyo baganira bongorerana abandi batabashije kumva.
Mu birori byabaye ku cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018, byateguwe na Wasafi Record byo kwakira umuhanzi mushya, Marombosso uzwi nka Mbosso ugiye kuzajya akorera umuziki we muri iyi studio, byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byo muri Tanzania birimo na Wema Sepetu, aza no kubonana na Diamond bahoberana mu buryo budasanzwe.
Ikinyamakuru Ghaffla, bwiza.com ikesha iyi nkuru gitangaza ko ibyo aba bombi bakoze, byagaragaje ko nubwo batandukanye urukundo hagati yabo rugihari.
By’akanya gato, Diamond yahereye mu musatsi akorakora Sepetu aramanuka amukora ku bitugu, umukobwa na we amufashe mu mugongo, Diamond arangije amwongorera amagambo.

Wema Sepetu na Diamond, bakundanye imyaka myinshi ndetse bageze ku rwego rwo gutegura ubukwe ngo babane. Umubano wabo waje kuzambya n’umuherwe Zari.
Ubwo Zari Hassan yatangiraga umubano hagati ye na Diamond, nibwo uyu musore yahise ashwana na Sepetu mu 2014, aherako abana na Zari wari ufite abana batatu yabyaranye n’umugabo wa mbere.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi G.Bwiza.com
Â


