Hashize imyaka 17, ubutabera bwa Congo-Kinshasa bukatiye abantu 51 igifungo cy’ imyaka 30 ndetse n’ abandi bakatirwa igifungo cy’ urupfu bashinjwa kwica Perezida Laurent-Désiré Kabila kuwa 16 Mutarama 2001.
Muri aba bakatiwe igifungo cy’ urupfu harimo Colonel Eddy Kapend wari icyegera cya Laurent Desire Kabila ndetse banafitanye amasano yo hafi mu muryango.
Kugeza magingo aya, abakurikiranira hafi iby’ iraswa rya Mzee Kabila bemeza ko Eddy Kapend n’ abagenzi be bakatiwe ari inzirakarengane nk’ uko byatangajwe na RFI.
Hagati aho amakuru yagiye yemezwa aturutse mu mutwe w’ ingabo wari ushinzwe kurinda Laurent Kabila yavugaga ko yarashwe amasasu menshi n’ umwe mu basirikare bato bamurindaga ari we caporal Rachid Kasereka ukomoka muri Kivu ariko nawe ahita araswa mu rweho rwo kuzimangatanya ibimenyetso.
Kuva muri 2003, Umucamanza mu Rukiko rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa yari yemeje ko iperereza rigamije kumenya neza abahitanye Perezida Laurent Kabila rizakomeza kuko muri aba bantu 51 bakatiwe igihano cy’ urupfu n’ igifungo cy’ imyaka 30 nta muntu n’ umwe wigeze ahamwa n’ icyaha mu by’ ukuri.
Umwe mu bunganizi mu by’ amategeko by’ aba bakatiwe n’ Urukiko Rukuru rwa gisirikare , Me Roger Cishugi aherutse gutangaza ko abo bafunze barengana ngo kuko abicishije Mzee Kabila bakomeje kwidegembya.
Mu mwaka wa 2013, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Komisiyo nyafurika y’ Uburenganzira bwa muntu byanzuye ko urubanza rw’ abantu bashinjijwe kwica Mzee Kabila rwari rugoramye ndetse binasaba ko abo bakatiwe barekurwa mu maguru mashya.
Ubutabera bwa Congo-Kinshasa bwakomeje kwicira ibiti mu matwi kuko bwakomeje kwerekana ko abo bakatiwe ari abicanyi nubwo nta bimenyetso simusiga bibashinja byagaragajwe mu nkiko.
Ku ruhande rwa Leta ya Perezida Joseph Kabila, Minisitiri w’ Ubutabera, Alexis Thambwe Mwamba aherutse kuvuga ko abantu bashinjwa kwicisha no kwica Perezida wa Repubulika badashobora guhabwa imbabazi.
Yagize ati « Iki kibazo kirakomeye cyane kandi , ndizera ko abo bantu bafungiye muri Gereza ya Makala bagize uruhare rukomeye mu kwicisha Perezida Mzee Kabila niyo mpamvu bagomba gukomeza kubiryozwa ».
Gusa igikomeje guteza urujijo ni uko nta rupapuro cyangwa inkurikizi yari yakorerwa Georges Mirindi na Bilal Héritier nabo bavugwaho kwicisha Laurent-Désiré Kabila kuwa 16 Mutarama 2001.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…


