Ibihugu bya Kenya na Uganda biravugwaho kuba ari byo bituma intambara yo muri Sudani y’Epfo itarangira

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu bya Kenya na Uganda biravugwaho kugira uruhare mu gutuma intambara imaze imyaka 4 muri Sudani y’Epfo itarangira binyuzwamo intwaro zikoreshwa muri iyi ntambara nk’uko byatangajwe n’umuyobozi muri Loni kuri uyu wa Mbere ushize.
Bwana Adama Dieng, umujyanama udasanzwe wa Loni mu gukumira Jenoside, yabwiye Ijwi rya Amerika ko uruhare rwo gukumira ubugizi bwa nabi ari urw’akarere n’amahanga.
Yagize ati: “Ni ukuri intwaro nyinshi n’amasasu bijyanwa muri Sudani y’Epfo binyuze muri Kenya no muri Uganda.”
Dieng yakomeje avuga ko amahoro azagerwaho muri Sudani y’Epfo ari uko ibihugu byo mu karere n’amahanga bishyize hamwe bigasigira abayobozi ba Sudani y’Epfo amahitamo amwe yonyine yo guhagarika intambara bagatangira gushyikirana.
Bwana Adama Dieng ntiyasobanuye neza niba guverinoma za Kenya na Uganda zigira uruhare rutaziguye mu kohereza intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Sudani y’Epfo, cyangwa abo izo ntwaro ziba zigenewe hagati ya leta n’abayirwanya cyangwa niba ari bose.
Gusa itsinda ry’impuguke za Loni mu Ugushyingo umwaka ushize zatangaje ko zabonye gihamya yanditse ya toni 31 z’intwaro zafatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda muri Kanama.
Ikigo Bosasy Logistics cyo muri Uganda kikaba cyarashyizwe mu majwi havugwa ko ari cyo cyatumije izo ntwaro zari ziturutse muri Bulgaria zigomba koherezwa muri Sudani y’Epfo.
Kuvuga ko Kenya na Uganda byaba bifite uruhare mu ntambara ikomeje muri Sudani y’Epfo bije bikurikira amagambo ambasadaeri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Nikki Haley, aherutse kuvuga mu cyumweru gishize aho yavuze ko igihe kigeze ngo abayobozi ba Kenya na Uganda bashyire igitutu kuri perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo.
Amb. Nikki Haley yavuze ko ibi bihugu bifite uruhare runini mu gutuma Sudani y’Epfo igera ku mahoro ya nyayo.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, nawe akaba yaraburiye ibihugu bituranye na Sudani y’Epfo abisaba kutagira uruhande bibogamira mu ntambara hagati y’abaturage muri Sudani y’Epfo.
Nubwo atavuze Kenya cyangwa Uganda, umuyobozi wa Loni yabwiye abakuru b’ibihugu bya Afurika bari bateraniye i Addis Abeba kuwa 27 Mutarama, ko ari ngombwa ko kutavuga rumwe kwaba kuri hagati y’ibihugu bituranye na Sudani y’Epfo kutasobanurwa no kugira uruhare mu kibazo cy’imbere muri Sudani y’Epfo.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *