Umwami Kigeri IV Rwabugiri ni umuhungu wa Mutara II Rwogera akaba yarimye akiri muto (hagati y’imyaka irindwi n’icumi) ni yo mpamvu ibitero by’ibanze ari nyina Nyirakigeri Murorunkwere wabiyoboraga. Ku ngoma ye habaye ibitero byinshi, ahanini byari bigamije guhamya ubutegetsi ahari haraguwe vuba, dore ingero : Ijwi, Ndorwa, Gisaka.
Ibyo bitero byari bigamije ni ukwagura u Rwanda no kunyaga inka n’abaja. Bimwe mu by’ingenzi biranga ingoma ye ni ibi : gukaza intambara zo kurengera no kwagura u Rwanda (yakundaga intambara, ku buryo mu bisingizo bye harimo icy”Inkotanyi cyane” na “Rukayababisha”, gutunganya ubutegetsi bw’igihugu : imirwa hirya no hino, kudatinya kwica abakomeye kabone n’aho baba ari ibikomangoma nka Nkoronko, kwegera rubanda akabatoramo abatware b’abatoni no kugabira intwari iminyago).
Ku ngoma ya Kigeli Rwabugili,ari nawe basingizaga “INKOTANYI CYANE” na “RUKAYABABISHA”,habaye ibitero byinshi bigamije ahanini guhamya ubutegetsi ahari higaruriwe vuba.Twavuga nko ku Ijwi,Ndorwa na Gisaka.Ntiyatinyaga kwica n’abakomeye ,kabone naho baba ari ibikomangoma nka se wabo Nkoronko.Ingoma ye yaranzwe no kwegera rubandaakabatoramo abatware n’abatoni ,akanagabira Intwari iminyago.
Rwabugili yagerageje gutera ibihugu byo hakurya y’I Kivu no ku kirwa cy’Ijwi.Aha tukaba tugiye kurebera hamwe uko Uwo mwami w’Igihangange yazengereje amahanga n’imikorere ye mu igaba-bitero.
Ibitero Kigeli Rwabugili yagabye mu mahanga

Rwabugili amaze gushyira umurwa we Sakara ho mu Gisaka, « Rukurura » Ingabe y’ i Gisaka niho yanyazwe igambaniwe n’umutware Kabaka ka Kayagiro .Ubwo rero i Gisaka cyegukira u Rwanda burundu.
- Igitero cy’amazi
Cyari kigamije gukangara i Ndorwa yari imaze kunyaga ubushyo bw’inka z’u Rwanda, muri zo zitwaga « Umuhozi ».Cyiswe igitero cy’amazi, ku mpamvu y’imvura y’urushyana yujuje imigezi igakuka ingabo zikabura aho zimenera.
- Igitero cy’i Bumpaka
Hafi ya Rwicanzige, Icyo gitero cyari kibasiye gucogoza ubukubaganyi bw’Igikomangoma cyo mu Ndorwa, cyiyitaga Rugaju, cyahigiraga kuyogoza u Rwanda .Ubwo icyo gitero gitsemba Ndorwa kirayihashya mpaka Rwicanzige.
- Igitero cyo muri Lito
Ingabo z’u Rwanda zari zibasiye igikomangoma NKORONKO, zishinga ibirindiro ku nkiko y’u Burundi, ziteraRUGIGANA umutware wo mu-Lito rya Ngaragu h’i Bururndi, byo kurengagiza.
- Igitero cyo mu Butembo
Iki gitero cyari icyo « Kumvisha » MUVUNYI wa Kalinda, Umwami w’u Buhunde wanyaze « Imisagara »yagishiye i Kamuronsi.
- Igitero cyo ku Ijwi
Ibitero byo ku Ijwi, byagabwaga mu mato y’indere aturira abantu 10, n’ay’inkuge aturira abarenze 20, « Icumbi » ikaba imisego begamira, cyangwa se intebe z’abasare bavugama .Iki gitero cyari kibasiye KABEGO Umwami wo ku Ijwi wishwe na Rwanyonga rwa Mugabwambere.
- Igitero cya Gikore
Ho mu Kigezi hafi ya Kabare (hagengwa n’ U Buganda).Iki gitero cyahurujwe na NYIRIMIGABO ,kugirango yongere igihugu cy’Abagina .Ni nacyo cyazanye ubwoko bw’ibijumba biri mu Rwanda mbere yaho hari « Gafuma » gusa.
- Igitero cyo ku Buntubuzindu
Cyari kigamije kurwanya BYATERANA Umwami w’u Bunyabungo wari utuye ku Buntubuzindu.Ubwo Abashi banesha igitero cy’Abanyarwanda cyari kigizwe n’imitwe ibiri gusa.Abacitse ku icumu bagobokwa n’umurishyo w’ingoma zasukiye ku Nteko zigakanga Abanyabungo bagasubira bakavunura.
- Igitero cyo ku Kanywiriri
Hafi ya Muzimu hari igishanga cy’urufunzo cyari inkambi y’ingabo z’Abanyabungo.Icyo gitero cyari kigamije kwihimura.Abanyarwanda barwana inkundura, batwika urugerero rw’Abanyabungo, ariko isayo ntiyatuma bafata Kanywiriri .Kigeli ategeka guhagarika imirwano, ingabo zunamura icumu.
- Igitero cya 2 cyo ku Ijwi
Kigeli yari yarigaruriye Ijwi ryaramuyobotse, Nkundiye waryo aza kurigandisha .Iki gitero cya Kabiri cyari kibasiye icyo kigande .NKUNDIYE amaze gushoberwa ingabo zimusatiriye aho yahungiye mu kirwa cy’i Shovu, yiroha mu Kivu Ijwi rirayoboka.
- Igitero cy’i Bushubi
Kibogora Umwami w’i Bushubi amaze gutanga, yasimbuwe na Nsoro.Rwabigimba umwe mu bavandimwe be atangiye kumurwanya, Nsoro yitabaza Kigeli Rwabugili.Kigeli aratabara, RWABIGIMBA araneshwa ahungira mu Bugufi bwari ubw’i Burundi muri ibyo bihe.
- Igitero cyo ku Kidogoro
Iki gitero cyagabwe na ahantu ho mu majyaruguru ya Bukavu ,ahagana mu bya Karehe.Ubwo Byaterana yari amaze gutanga ,asimbuwe na Rutaganda wari ukiri muto.Umugabekazi Mugeni Gahwijima ariwe ugenga igihugu .Ubwo igitero cy’Abanyarwanda cyasaga n’igisonga U Bunyabungo bwari bumaze kuzahazwa n’amapfa.Muri icyo « Kibariro » mu Rwanda hatera Muryamo ,Ubushita n’Imvunja.
- Igitero cyo ku Rusozi
Icyo gitero cyo ku Rusozi ariyo Bukavu y’ubu, cyari kigamije gufata mpiri Rutaganda n’Umugabekazi Mugeni Gahwijima, kikanyaga Ingabe y’UBunyabungo Karya-Mahugu, kugirango u Rwanda rwigarurire by’imvaho u Bunyabungo.Rutaganda na Nyina bari bahungiye ahantu ho muri Bishugi mu majyepfo y’UBunyabungo, kwa Katabirurwa.Igitero cyica Katabirurwa, gifata mpiri Umugabekazi, Rutaganda abagaragu be baramucikana.
- Igitero cy’Imigogo
Imigogogo zari Ingabo za Ankole, rimwe baza guhengera Rwabugili Umwami w’u Rwanda yateye i kivu nawe atera u Rwanda anyaga Inyambo,Rwabugili abimenye nawe agabayo igitero. Icyo gitero cyari kibasiye Ntare IV Rwamigereka Umwami w’i Nkole wari wanyaze Inyambo z’i Rwanda, agatwika ingoro y’i Rutaraka hafi ya Nyagatare.Kigeli Rwabugili yari I Bunyabungo n’ingabo ze, nibwo avunuye atera i Nkole, yigarurira umurwa Mbarara, Rwamigereka yari yahunze, amenesha Imigogo y’Abanyankole, agarika Ingogo, imbunda zabo zahindutse ibifuma.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



2 Responses
Ibitero 13 bikomeye byaranze ingoma n' ubuzima bwa Kigeli IV Rwabuguri
muzatubwire amateka n’iherezo rya kabale nyirarume wa yuhi Musinga
Ibitero 13 bikomeye byaranze ingoma n' ubuzima bwa Kigeli IV Rwabuguri
muzatubwire amateka n’iherezo rya kabale nyirarume wa yuhi Musinga