Kampala: Abadepite b’ abarundi batifuza kuyoborwa n’ umunyarwanda Martin Ngoga bitabiriye inama

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yaho Abadepite bahagarariye u Burundi mu Nteko Nshingamategeko y’ Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba(EALA) batangaje ko Martin Ngoga yatorewe kuyobora uyu mutwe mu buryo butemewe n’ amategeko bitabiriye inama rusange i Kampala muri Uganda.
Ibi bibaye  mu gihe aba badepite b’ abarundi bavuga ko bagitegereje ko Urukiko rw’ uyu muryango rugira icyo rutangaza ku itora ry’ umunyarwanda Martin Ngoga ku mwanya wa Perezida wa EALA.
Byose byatangiye kuwa 8 Mutarama 2018, ubwo Minisitiri w’ Umuryango wa Afurika y’ u Burasirazuba mu Burundi,Isabelle Ndahayo yasobanuraga ko gutorwa kwa Martin Ngoga kutubahiriije amategeko.
Ubwo Martin Ngoga yatorwaga amatora yari yitabiriwe n’ Abadepite bitabiriye n’ abadepite bo mu Rwanda, Kenya, Sudani y’Epfo na Uganda gusa.
Abo mu Burundi na Tanzania bikuye muri aya matora mbere y’ uko aba  bigatuma igikorwa gisubikwa ariko n’ ubundi birangira Uyu mugabo wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, atowe n’abadepite 33 muri 36 batoye.
Ibihugu by’ u Burundi na Tanzania byifashe byanakuyemo abakandida babyo Leontine Nzeyimana na Adam Kisimba bifasha Ngoga gutsinda nta mususu.
Iyi nama niyo ya mbere y’ abagize Inteko Nshingamategeko ya Afurika y’ i Burasirazuba ibaye kuva umwaka watangira aho abarundi bavuga ko batifuza kuyoborwa n’ umunyarwanda Martin Ngoga , nk’ uko tubikesha les Voix du Burundi.
Uretse uyu mwanya wo kuyobora EALA , muri Gicurasi 2017, Martin Ngoga yatorewe kuba mu kanama k’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) gashinzwe imyitwarire.
Iyi nama niyo ya mbere y’ abagize Inteko Nshingamategeko ya Afurika y’ i Burasirazuba ibaye kuva umwaka watangira aho abarundi bavuga ko batifuza kuyoborwa n’ umunyarwanda Martin Ngoga.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *