Dr Naasson Munyandamutsa yatabarutse

Sangiza iyi nkuru

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 02 Werurwe nibwo Dr Naasson Munyandamutsa wari umuyobozi w’Umuryango utegamiye kuri Leta Never Again Rwanda yitabye Imana azize uburwayi butatangajwe. Akaba yaguye iwe mu rugo nk’uko umwe mu bo mu muryango we yabibwiye itangazamakuru .
Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda Micomyiza Jean Baptiste umwe mu batangaje urupfu rwa nyakwigendera ariko yirinda gutangaza aho yaguye n’icyo yazize. Dr Munyandamutsa Naason avuka mu cyahoze ari Kibuye ubu ni mu ntara y’Uburengerazuba akaba yitabye Imana ku myaka 56 akaba yari atuye mu karere ka Kicukiro.
Bamwe mu bagize umuryango wa Nyakwigendera babwiye itangazamakuru ko yazize uburwayi ariko ntibatangaza icyo yazize.

munyandamutsa
Nyakwigendera Dr Naason Munyandamutsa

Dr Naason Munyandamutsa yigeze kuba umuyobozi w’ikigo ILPD, yari umuganga uzwi cyane mu Rwanda mu kuvura ibyerekeranye n’indwara zo mu mutwe zishingiye ku mitekerereze (Psychiatrie). Dr Munyandamutsa wari uzwi cyane muri ubu buvuzi, yabutangiye mu 1986 ndetse mu 2011 abona igihembo kitwa “ prix Genève 2011” mu burenganzira bwa muntu mu kuvura indwara zo mu mutwe.
Usibye iki gihembo, uyu muganga kandi yahawe igihembo kitwa Barbara Cester Award mu 2013 nanone kubera iyi mirimo. Uyu mugabo yagize uruhare rukomeye mu kuvura ibikomere by’u Rwanda nyuma ya Jenoside ubwo abantu benshi bari bugarijwe n’ihungabana. Yari umwe muri bake bafite ubunararibonye muri ubu buvuzi ndetse n’ubu mu Rwanda bakiri bacye cyane.
Dr Munyandamutsa yabaye umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi. Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda Micomyiza Jean Baptitse avuga ko aha muri iyi Kaminuza i Butare ariho yarangije amashuri y’ubuganga mu myaka ya 1980 muri Medecine Generale.
Mu gihe cya Jenoside yari mu Busuwisi aho yakurikiranaga byimbitse amasomo y’ubvuzi bw’indwara zo mu mutwe (psychiatre) benshi cyane mu bo mu muryango we akaba yarasanze barishwe. Ahagana mu 1996 nibwo yagarutse mu Rwanda atangira kuvura ahereye mu bitaro by’i Ndera.
Usibye i Ndera, Dr Naasson yavuye mu bitaro bitandukanye mu Rwanda, mu karere no mu Busuwisi aho yasubiye mu 2000 kugeza 2001. Yigishije abaganga n’abafasha babo, ndetse niwe watangiranye n’ishami ryo guhugura inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe aho asize n’ubundi bakiri bacye.
Dr Naasson azibukwa cyane nk’umuhanga mu biganiro, ubujyanama n’isanamitima. Azibukwa kandi nk’urugero rw’uwakozweho na Jenoside wabashije kubirenga akanabifasha abandi benshi cyane.
Asize umugore n’abana bane. Umukuru mu bana be akaba ari kwimenyereza kuba inzobere mu buvuzi nk’ubwa se mu Busuwisi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *