Abashakashatsi bavumbuye impamvu umuntu amera imvi

Abashakashatsi bamaze kuvumbura agace ko ku mubiri w’umuntu gatuma agira imvi, ibintu ngo bishobora gutuma haboneka uburyo bwatuma imvi ziza zitinze cyangwa umuntu ntiyongere kumera imvi ukundi mu gihe ageze mu zabukuru. Gusiga amarangi mu musatsi ngo ni kimwe mu bishobora gutuma imvi zitaza, ariko ubwo bushakashatsi bwakozwe kuri ako gace k’umubiri, bwerekana ko ibyo […]

Umutoza wa Tottenham arabyinira kurukoma nyuma yaho Leicester inganyirije na west Brom 2-2

Ni mu gihe irushanwa rya Championa risigaje igihe gito ngo risozwe, amakipe menshi akomeje guhatana ngo hagaragare ikipe izegukana igikombe. Ni muri urwo rwego Mauricio Pochettino utoza Tottenham yishimiye ko ikipe ya Leicester yanganyije na West Brom ku mukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Werurwe 2016. Uyu mutoza usanzwe ugira amayeri menshi […]

Ibihugu 10 bya mbere ku isi byibasiwe n’ubushomeri

Nyuma y’aho ibihugu byinshi byo muri Amerika, Aziya n’u Bulayi bitakiye ko byugarijwe n’ikibazo cy’ubukene gitera ibi bihugu kuzamura umubare w’abashomeri, ubu abantu benshi bakomeje kwibaza ibihugu bifite iki kibazo cy’ubushomeri bya mbere ibyo aribyo. Ni nyuma y’aho igihugu cy’u Bushinwa gitangaje mu cyumweru gishize ko abakozi miliyoni 1 n’ibihumbi 800 bagiye kwirukanwa mu kazi […]

Igitsina cy’umuhanzi Pallaso cyagereranyijwe n’icupa ry’inzoga- REBA IFOTO

Umuhanzi Pallaso ukomoka muri Uganda ku munsi w’ejo taliki 1 Werurwe 2016, nibwo abafana be bamuvuzeho byinshi ubwo yashyiraga ifoto ku rukuta rwa Facebook igaragaza uko igitsina cye kingana imbere y’ipantaro yari avanye mu rwogero(Piscine). Pallaso avuga ko yasangije abakunzi be iyo foto mu rwego rwo kubereka ko aryohewe n’ubuzima arimo muri iyi minsi, mbese […]

EAC ibonye Umunyamabanga Mukuru mushya, Sudani y'Epfo yinjizwa mu muryango

Umurundi, Mfumukeko Liberat atorewe kuba umunyamabanga mushya Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, uwahoze ari perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa agirwa umuhuza mushya mu bibazo by’Abarundi mu gihe Sudani y’Epfo ibaye umunyamuryango wa 6 wa EAC. Ibi n;ibimaze kugerwaho mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yateraniye kuri uyu wa 02 Werurwe I Arusha muri […]

Abakuru b’ibihugu cyangwa ababayebo muri Afurika bavuzweho kuba muri Freemason

Hari abakuru b’ibihugu muri Afurika bemera ko bari mu muryango wa Freemason, ababinyomoza ndetse n’abareka abantu bagakomeza gushidikanya. Jeune Afrique yabashyiriyeho urutonde rw’abaperezida cyangwa ababaye bo muri Afurika bavugwaho kuba muri uyu muryango utavugwaho rumwe n’abantu batari bacye. Macky Sall Macky Sall avugwaho kuba muri Freemason, ariko mu kiganiro yahaye Jeune Afrique mu 2013, perezida […]

Mu mafoto: Uko abakuru b’ibihugu bigize EAC bitabiriye inama yabo ya 17 bakiriwe

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, bateraniye Arusha muri Tanzania mu nama ya 17 ibahuza, aho biteganyijwe ko muri iyi nama bigira hamwe bimwe mu bibazo birebana n’iterambere ry’abaturage bo mu bihugu bigize uyu muryango. Ku murongo w’ibibazo byigirwa muri iyi nama harimo kwiga ubusabe bwa Sudani y’Epfo na Somalia bwo kwinjira muri […]

Dore amayeri 10 umugore yakoresha kugirango aryohereze umugabo we mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Mu gihe hari abagore bibwiraga ko abagabo ari bo batera akabariro, urubuga rwa internet Topsante rutangaza ko umugore n’umugabo bose bafite uruhare mu kuryoshya icyo gikorwa baba bakora bizeranye kandi banabana nk’umugore n’umugabo. Benshi bemeza ko umugore ushimisha umugabo mu buriri ari ufite ikimero cyiza, amabuno manini, isura nziza n’amaribori mu ntege cyangwa se uwaciye […]

Trump na Clinton bakomeje kuza imbere mu matora muri Amerika

Donald Trump na Hillary Clinton baraye bongeye amahirwe yo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bwana Trump wo mu ishyaka ry’aba Repubicains na Hillary Clinton wo mu ishyaka ry’aba Democrates ishyaka riri ku butegetsi, banikiye bagenzi babo mu matora y’ejo kuwa kabiri azwi nka Super Tuesday. Amajwi ari kubarurwa arerekana […]

Byinshi ku gitero Israel yigeze kugaba kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igice cya II

Igitero kuri USS Liberty ni igitero cyagabwe ku bwato bw’Abanyamerika bwari bushinzwe ubutasi n’ubundi bushakashatsi, kigabwe n’indege z’gisirikare cyo mu kirere cya Israel ndetse n’amato y’intambara kuwa 08 Kamena 1967, mu Ntambara y’Iminsi 6 hagati ya Israel n’ibihugu byari byishyize hamwe by’Abarabu. Icyi gitero cyo mu kirere no mu mazi icya rimwe cyahitanye abantu 34 […]

Umupaka wa Rusumo watangiye gukoreshwa nk’umupaka umwe hagati y’U Rwanda na Tanzaniya

Kuva ejo ku itariki ya 1 Werurwe 2016, umupaka wa Rusumo nibwo watangiye gukoreshwa nk’umupaka umwe hagati ya Tanzaniya n’u Rwanda uwo uwinjira wese mu gihugu avuye mu kindi asinyisha hamwe gusa aho kuba mu bihugu byombi nk’uko byari bisanzwe. Minisiteri y’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba yatangaje ko guhera ku itariki ya 01 Werurwe 2016 umupaka […]

Miley Cyrus yagaragaje imoko z’amabere ye atijwe umurindi na nyina

Miley Cyrus usanzwe umenyereweho udushya twinshi yongeye kwishyira ku karubanda ubwo yari yerekeje mu iguriro ry’imyenda mu mujyi wa Soho mu Bwongereza. Uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko yakoze ibi ubwo yari kumwe na nyina ari nabwo yigeraga umwenda ugaragaza imoko z’amabere ye awuhitiwemo na nyina “Tish Cyrus”. Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Gashyantare […]

Col. (Rtd) Michel Robardey yamennye amabanga y’ubutegetsi bwa Habyarimana

Umufaransa wahoze ari umujyanama mu bya gisirikare wa guverinoma ya perezida Habyarimana, yagize byinshi ashyira ahagaragara amakuru y’ukuntu hari benshi banengaga guverinoma bagiye bapfa mu buryo bw’amayobera. Nyuma y’igitutu cy’amahanga yasabaga ko u Rwanda rwafungura urubuga rwa politiki amajwi y’abatavuga rumwe na leta nayo akumvikana, perezida Habyarimana yafunguye uru rubuga rwa politiki mu mpera za […]

Leta y'u Rwanda ihangayikishijwe no kutishyurwa imanza yatsinze

Minisitiri w’ubutabera Johnstone Busingye aratangaza ko leta y’u Rwanda ifite ikibazo cyo kutishyurwa mu kurangiza imanza yatsinze mu gihe yo izo yatsinzwe izishyura ku kigero cya 75%. Ibi Minisitiri Busingye akaba yarabitangarije abadepite ubwo yasabaga ko iyi nteko yabakorera ubuvugizi n’ubwo iyi nteko yanze kwemera iki cyifuzo. Mu kurangiza imanza, Leta y’u Rwanda yishyura izo […]

Kubaka Polisi y’umwuga bisaba ko ihora ihugurwa-IGP Gasana

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yavuze ko Polisi y’u Rwanda yateganyirije abapolisi bayo amahugurwa yihariye, bikaba ari mu buryo bwo kubaka igipolisi cy’umwuga, bityo kikabasha guhangana n’ibyaha bikorwa muri iki gihe bijyanye n’iterambere isi igezeho. Ibi yabivuze tariki ya 1 Werurwe, ubwo yasozaga amahugurwa y’amezi abiri mu ishuri rya Polisi […]

Ubasambanyi bukorewe mu kanwa butera kanseri yo mu muhogo

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bwerekanye ko ubusambanyi bukorewe mu kanwa ari intandaro ikomeye yo kurwara Cancer yo mu muhogo. Ubu bushakashatsi bwemeza ko mu gihe ubwo busambanyi bukozwe hakoreshejwe umunwa ku mpande zombi usanga nyiri kubikora ahakuye agakoko ka HPV( Human papillomavirus ) ari nako akwirakwiza ubukana mu kanwa bityo Cancer […]

Kwica ururimi: Kubyagira ni igihe inka imaze guporeza igiye ku mungara, iri gupowa, iporeza orbit

Mu gihe Leta yahagurukiye kurwanya akajagari mu myubakire,ubucuruzi,…byari bikwiriye ko n’ururimi rw’ikinyarwanda ruhabwa agaciro akajagari gasigaye kagaragaramo nako kagahagurukirwa mu mivugire cyane cyane. Iyo urebye uko ibihe byagiye bisimburana ubona haboneka insimburamagambo nyinshi ku buryo amenshi tuyatira mu ndimi z’amahanga. Abihayimana bo bafashe umwanzuro wo guhindura Bibiriya ngo barebe ko babisanisha n’ikinyarwanda kigezweho.Kiriziya Gatorika irigutegura […]

RDC: Guverinoma irashinja FDLR guteranya Abahutu n’Abanande

Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere ushize yashinjije umutwe wa FDLR ugizwe n’inyeshyamba zAbanyarwanda kuba nyirabayazana y’amacakubiri n’amakimbirane bimaze iminsi hagati y’Ubwoko bw’Abahutu n’Abanande muri Kivu ya Ruguru. Minisitiri w’itangazamakuru wa Congo akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Lambert Mende, avuga ko ibyo FDLR ikora ibikora ku bwende kubera ko idashaka kurambika […]

Dr Naasson Munyandamutsa yatabarutse

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 02 Werurwe nibwo Dr Naasson Munyandamutsa wari umuyobozi w’Umuryango utegamiye kuri Leta Never Again Rwanda yitabye Imana azize uburwayi butatangajwe. Akaba yaguye iwe mu rugo nk’uko umwe mu bo mu muryango we yabibwiye itangazamakuru . Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda Micomyiza Jean Baptiste umwe mu batangaje urupfu rwa nyakwigendera […]

Kagame yibukije Abarundi ko kwivanaho ibibazo cyangwa kubitinya bidashobora kubikemura

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda,yongeye kwibutsa Abarundi ko nta muntu wo hanze uzabakemurira ibibazo ubwo yasubizaga bimwe mu bibazo yari arimo arishyuzwa n’Abarundi bari bitabiriye ikiganiro yagiranaga n’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 27 Gashyantare mu gikorwa kiswe “Meet The President” . Bamwe mu Barundi bari bitabiriye iki kiganiro, babajije perezida w’u […]

Amavubi agomba kwitondera ikipe y’ibirwa bya Maurice

Abakinnyi b’Amavubi kimwe n’abafana barasabwa kutazasugura ikipe y’ igihugu cy’Ibirwa bya Maurice izwi nka “Dodos”, izahura n’Amavubi mu mukino wo gushaka itike ya CAN 2017. Ibi byabitangaje ubwo bavugaga kuri gahunda y’Amavubi mu kwitegura imikino yo mu itsinda H izaba taliki 26 Werurwe, ikazabera i Port-Louis mu Birwa bya Maurice ku mukino ubanza n’i Kigali […]

Burundi : Abanyarwanda barasabirwa gucungirwa umutekano by’umwihariko

Ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 1 Werurwe 2016 mu Burundi hatangijwe igikorwa kidasanzwe cyo kubarura abanyamahanga baba muri iki gihugu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi iravuga ko Abanyarwanda bari muri iki gihugu bakwiye gucungirwa umutekano by’umwihariko kubera ko bashobora guhohoterwa. Radio Mpuzamahanga y’abafaransa (RFI) ivuga ko Igipolisi cyo mu Burundi cyemeje […]

Icyiciro cya kabiri cya DASSO cyarangije amahugurwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, kuri uyu wa kabiri taliki ya mbere Werurwe, bayoboye umuhango wo gusoza icyiciro cya kabiri cya DASSO bagera kuri 433 barimo abagore 100 , bikaba byabereye mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana. Uyu muhango […]