Col. (Rtd) Michel Robardey yamennye amabanga y’ubutegetsi bwa Habyarimana

Sangiza iyi nkuru

Umufaransa wahoze ari umujyanama mu bya gisirikare wa guverinoma ya perezida Habyarimana, yagize byinshi ashyira ahagaragara amakuru y’ukuntu hari benshi banengaga guverinoma bagiye bapfa mu buryo bw’amayobera.

Nyuma y’igitutu cy’amahanga yasabaga ko u Rwanda rwafungura urubuga rwa politiki amajwi y’abatavuga rumwe na leta nayo akumvikana, perezida Habyarimana yafunguye uru rubuga rwa politiki mu mpera za 1991. Ariko ngo kuva icyo gihe abanengaga leta batangiye kujya baburirwa irengero.

Ngo kuwa 21 Gashyantare 1992, uwari minisitiri w’imirimo ya leta, Felicien Gatabazi yishwe n’abantu bitwaje imbunda ubwo yari avuye muri meeting y’ishyaka rye. Gatabazi yari umwe mu banengaga leta ya Habyarimana yangaga ko impunzi z’Abanyarwanda zagaruka mu gihugu cyazo.

Mu mezi yakurikiyeho, kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, mu 1994, abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kwibasirwa.

Col (Rtd)Michel Robardey, wakoreraga mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1993, amaherezo yagiye ku mugaragaro avuga byinshi yari yaririnze gutangaza ku mikorere y’ubutegetsi bwa Habyarimana.

Uyu mugabo yari umwe mu basirikare bakuru bari bagize icyari kizwi cyane nka DAMI (Military Assistance Detachment and Instruction), urwego rwatoje ingabo z’u Rwanda ndetse rukanafasha mu gutegura umutwe w’abasivili wakoreshejwe mu gushyira mu bikorwa jenoside.

Col. Robardey yahishuye ukuntu hari inama z’ibanga zayoborwaga na Habyarimana ubwe zigamije kwigirwamo uko abataravugaga rumwe nawe bose bakurwa mu nzira.

Ibi ngo byanakorwaga ku buryo ubwo bwicanyi bwari kugerekwa ku mutwe wa RPF wari uhanganye na leta y’icyo gihe nk’uko uyu mufaransa yakomeje abitangaza kuri blog ye.

Col. Robardey avuga ko aya makuru yemeza yabanje gushyirwa ahagaragara bwa mbere n’umunyamakuru, Janvier Afrika. Umunyamakuru waje kwibasirwa ndetse agafungwa muri Werurwe 1993.

image_preview
Col. (Rtd) Michel Robardey

Robardey yavuze ko ibisasu bya mine bigera kuri 50 byagiye bihitana abantu byari byaratezwe hirya no hino mu gihugu bigahitana abantu Magana hagati yo mu 1991 no mu 1993.

Ese n’iyihe mpamvu Col Rtd Michel Robardey yahisemo kwigira umwere aka kanya?

KTPress dukesha iyi nkuru ivuga ko ashobora kuba nta mahitamo yandi yari afite usibye kweza izina rye, nyuma y’uko mu mwaka ushize ngo komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yamutunze urutoki imushyira mu Bafaransa benshi bagize uruhare mu rupfu rw’Abatutsi benshi guhera mu 1992.

Bivugwa ko uyu mugabo yakoranye bya hafi na Gen. Jacques Hogard, Gen. Jean-Claude Lafourcarde ndetse na Jacques Rosier.

Icyo gihe ngo DAMI yari ubwonko bw’igisirikare cy’u Rwanda hagati yo mu 1992 no mu 1993 ubwo ubwicanyi bwinshi bwabaga abantu batabizi, aho ngo ibi byagombaga gukorwa gahoro gahoro Abatutsi bakarimburwa.

DAMI ngo yari ifite ibiro mu bigo bya gisirikare nk’icya Gabiro, icya Mukamira, Bigogwe, muri Kaminuza ya Nyakinama, no mu kigo cya gisirikare cya Bugesera. Ibi bigo byose ngo bikaba byaragenderaga ku mabwiriza ya Col. Theoneste Bagosora, kuri ubu uri mu buroko.

Col Robardey yanditse ko perezida Habyarimana afite uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abantu basaga miliyoni mu Rwanda, kandi ngo habayeho ubufatanye bwa hafi hagati y’ubutegetsi bwa Habyarimana na guverinoma y’u Bufaransa.

Col Robardey kandi ngo yanabaye umujyanama mu cyahoze kitwa Criminologie muri jandarumori y’u Rwanda icyo gihe. Yagize uruhare mu gushaka amakuru ku bikorwa by’abantu bagombaga guhigwa bakicwa biganjemo Abatutsi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *