Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bwerekanye ko ubusambanyi bukorewe mu kanwa ari intandaro ikomeye yo kurwara Cancer yo mu muhogo.
Ubu bushakashatsi bwemeza ko mu gihe ubwo busambanyi bukozwe hakoreshejwe umunwa ku mpande zombi usanga nyiri kubikora ahakuye agakoko ka HPV( Human papillomavirus ) ari nako akwirakwiza ubukana mu kanwa bityo Cancer ikaboneka.
Nk’uko ikinyamakuru Express kibitangaza, ngo nibura umuntu ukoze ubwo busambanyi bwo mu kanwa inshuro zirenze 6 aba afite ibyago byo guhita yandura HPV mu gihe ukoze imibonano mpuzabitsina hejuru y’inshuro 26 nawe aba afite ibyago byo kwandura.

Michael Douglas warwaye iyo Cancer mu 2010 yahishuye ko nawe yanduye ako gakoko binyuze mu busambanyi bukorewe mu kanwa kandi anemeza ko bikunda gukorwa na benshi batazi ingaruka zabyo
DR llir Agalliu umwarimu muri Kaminuza ya Albert Einstein mu bijyanye n’ubuvuzi muri New York, avuga ko abantu benshi barimo kugenda bahura n’icyi cyorezo bitewe n’ubwo busambanyi bwo mukanwa burushaho kugenda bwiyongera.
Yongeraho ko aka gakoko ka HPV katandurira muri ubwo busambanyi gusa, ko gafite aho gahurira no kunywa itabi cyangwa bimwe mu byo kunywa. Gusa cyane iyo Virus yandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ahandi
Ubushakashatsi kandi bwemeza ko nibura mu Bwongereza umubare wabandura aka gakoko ugenda uzamukaho 5000 buri mwaka ariko ngo hari impungenge ko uyu mubare uzajya urushaho kuzamuka umunsi ku wundi bitewe no kutagira ubumenyi buhagije ku ngaruka z’ibyo bikorwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


