Ni mu gihe irushanwa rya Championa risigaje igihe gito ngo risozwe, amakipe menshi akomeje guhatana ngo hagaragare ikipe izegukana igikombe.
Ni muri urwo rwego Mauricio Pochettino utoza Tottenham yishimiye ko ikipe ya Leicester yanganyije na West Brom ku mukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Werurwe 2016.

Uyu mutoza usanzwe ugira amayeri menshi mu gutsinda ikipe bahanganye, kugeza ubu kunganya kwâayo makipe byamukinguriye imiryango kuko ngo Tottenham nâitsinda West Ham kuri uyu mugoroba taliki 2 werurwe 2016 iraba iyoboye ku mwanya wa mbere muri Premier League.
Yagize ati: âkugeza ubu twe turi umuryango, dushyize hamwe kandi dufite nâabakunzi batuba hafi, twamaze kwishyiramo ko twatsinda twatsindwa nta cyadutandukanya, icyo tureba ni urukundo ruri hagati yacu kandi tukanubahanaâ
Uyu mugabo wâimyaka 44 yâamavuko yemeza ko kuva yagera muri Tottenham muri 2014 yabashije guhindura byinshi, gusa byose ngo yabigezeho ku bufatanye nâabo basore.

Ati âabakinnyi bose bazi ko nta gitugu kindangwaho ahubwo twumvikana ku cyo tugomba gukora haba mu kibuga cyangwa hanze yacyo.â
Mauricio yiteguye ko ikipe atoza yatwara igikombe cya Championa kandi ngo nta kipe nâimwe imuteye ubwoba dore ko ngo yamaze kwiga uburyo amakipe yose bahanganye akinamo, igisigaye ni ugukomeza gutegura abakinnyi mu mutwe ubundi bakesa imihigo.
Uyu mutoza ufite amateka atari mabi, yagiye anyura mu makipe akomeye nyuma yaho ahagarikiye umupira wâamaguru yiyegurira gutoza amakipe akizamuka anayageza ku rwego rushimishije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


