Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere ushize yashinjije umutwe wa FDLR ugizwe n’inyeshyamba zAbanyarwanda kuba nyirabayazana y’amacakubiri n’amakimbirane bimaze iminsi hagati y’Ubwoko bw’Abahutu n’Abanande muri Kivu ya Ruguru.
Minisitiri w’itangazamakuru wa Congo akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Lambert Mende, avuga ko ibyo FDLR ikora ibikora ku bwende kubera ko idashaka kurambika ibirwanisho hasi ngo icyurwe, ahubwo igahitamo guhungabanya umutekano mu karere mu rwego rwo kurangaza abayobozi, ikabona umwanya uhagije ari nako ikomeza kuba ku butaka bwa Congo.

Muri iki kiganiro yahaye itangazamakuru nk’uko Xinhua dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, Mende yavuze ko izi nyeshyamba z’Abanyarwanda zibasira bamwe mu banyekongo batazishyigikiye nk’uko ngo Mende abikesha raporo y’intumwa za minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano.
Lambert Mende yaboneyeho guhamagarira abaturage kujya kure na FDLR, yemeza ko guverinoma ifite ubushake bwo kongera ibikorwa bigamije kongera kubanisha amoko y’abanyekongo atavuga rumwe mu mahoro.
Ibi Lambert Mende abivuze nyuma y’ibyari byatangajwe na guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku, aho kuwa 09 Gashyantare nawe yashinjije umutwe wa FDLR kuba inyuma y’amakimbirane hagati y’Abahutu n’Abanande bo muri Congo mu majyepfo ya Lubero.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


