Burundi : Abanyarwanda barasabirwa gucungirwa umutekano by’umwihariko

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 1 Werurwe 2016 mu Burundi hatangijwe igikorwa kidasanzwe cyo kubarura abanyamahanga baba muri iki gihugu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi iravuga ko Abanyarwanda bari muri iki gihugu bakwiye gucungirwa umutekano by’umwihariko kubera ko bashobora guhohoterwa.
Radio Mpuzamahanga y’abafaransa (RFI) ivuga ko Igipolisi cyo mu Burundi cyemeje ko iki gikorwa cyo kubarura abanyamahanga baba mu Burundi binyuranyije n’amategeko. Iki gikorwa biteganyijwe ko kizamara igihe cy’ibyumweru bibiri, Leta y’u Burundi ikavuga ko iki gikorwa kigamije gutanga amakarita ku banyamahanga baba mu gihugu.

Burundi
Iri barura rije mu gihe mu Burundi hari ibibazo bya politiki

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko abakurikiranira hafi iby’iri barura ridasanzwe basanga rigamije kugenzura abanyamahanga bose baba mu gihugu, mu gihe imibanire y’u Rwanda n’u Burundi itameze neza muri iki gihe. Abenshi bakaba bahamya ko ibi nta kindi bigamije uretse kwibasira abanyarwanda baba mu Burundi.
Ibi bikaba byatumye imwe mu miryango irengera uburenganzira bwa muntu mu Burundi igira impungenge ku banyarwanda bari muri iki gihugu isaba ko habaho gukaza umutekano ku banyarwanda bari muri iki gihugu kugira ngo iri barura ritazagira abo rihungabanya mu mutekano.
RFI ivuga ko Pierre Nkurukiye umuvugizi wa minisiteri y’umutekano yavuze ko abanyamahanga baba mu Burundi bagengwa n’amategeko amwe n’agenga abenegihugu ko nta kibazo bagomba guhura nacyo
Pierre Nkurikiye ahera aho avuga ko iri barura ritagamije Abanyarwanda bonyine yagize ati: Ibarura rigamije abanyamahanga bose , naho Abanyarwanda baba hano mu Burundi turumva bahari mu buryo bwemewe n’amategeko niba hari n’abahari mu buryo bunyuranye nayo bagomba kuzuza ibisabwa n’amategeko. Ntabwo rigamije Abanyarwanda ahubwo ni abanyamahanga bose .
Florent Geel wo mu ishyirahamwe rihanira uburenganzira bwa muntu asanga akurikije ibibazo u Rwanda n’u Burundi bimaze iminsi bifitanye bya Politiki, iri barura rigomba kugirirwa amacyenga hakabaho gucungira umutekano by’umwihariko Abanyarwanda baba mu Burundi kubera ko no minsi yashize hagiye habaho ubwicanyi bwa hato na hato bwagiye bukorerwa Abanyarwanda ndetse n’abo bumvise bavuga ikinyarwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *