Abashakashatsi bavumbuye impamvu umuntu amera imvi

Sangiza iyi nkuru

Abashakashatsi bamaze kuvumbura agace ko ku mubiri w’umuntu gatuma agira imvi, ibintu ngo bishobora gutuma haboneka uburyo bwatuma imvi ziza zitinze cyangwa umuntu ntiyongere kumera imvi ukundi mu gihe ageze mu zabukuru.

Gusiga amarangi mu musatsi ngo ni kimwe mu bishobora gutuma imvi zitaza, ariko ubwo bushakashatsi bwakozwe kuri ako gace k’umubiri, bwerekana ko ibyo bishobora gutuma imisatsi itamera.

Beautiful senior lady with black polo-neck,looking wise

Iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga ko itsinda mpuzamahanga ry’abashakashatsi ryafashe AND z’abantu bagera ku 6,000 babyemeye ku bushake baturutse mu Burayi, Amerika no muri Afurika.

Ako gace k’umubiri kazwi ku izina rya IRF4 niko karanga imisatsi isanzwe, uruhu n’ibara ry’amaso y’umuntu bita Melanin.

Umwe muri aba bashakashatsi wo muri Kaminuza ya London, yavuze kandi ko bamaze kumenya uduce tw’umubiri dutuma umuntu agira uruhara, ibara ry’umusatsi, kimwe n’uko imisatsi iba iteye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *