Umuhanzi Pallaso ukomoka muri Uganda ku munsi w’ejo taliki 1 Werurwe 2016, nibwo abafana be bamuvuzeho byinshi ubwo yashyiraga ifoto ku rukuta rwa Facebook igaragaza uko igitsina cye kingana imbere y’ipantaro yari avanye mu rwogero(Piscine).
Pallaso avuga ko yasangije abakunzi be iyo foto mu rwego rwo kubereka ko aryohewe n’ubuzima arimo muri iyi minsi, mbese ko ntacyo abuze.

Nk’uko byatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda, ngo igitsina cy’uyu musore cyagereranyijwe n’icupa ry’inzoga rihishe imbere y’ipantaro.
Ibyo byatumye benshi bagira icyo bavuga kuri iyo foto ariko cyane cyane abafana be b’igitsinagore, umwe muri bo agira ati “ooh mbega wee! Mwabonye ikiri imbere y’ipantaro ariko?”
Gusa abandi bakomeje kugenda bibaza niba ari uburyo bwo kugaragaza ingano y’igitsina cye cyangwa niba ari ukwiyegereza abafana ngo akunde yamamare kurushaho.

Kuba Pallaso ari umuvandimwe w’icyamamare Chameleon biri mu byatumye azamuka muri muzika by’umwihariko akaba yaranakoranye indirimbo na Davido ukomoka muri Nigeria, indirimbo bise “Twatoba”
Bivugwa ko izina rye ryamenyekanye muri Uganda ubwo yashyiraga hanze indirimbo “Go Down Low” yakoranye n’umugandekazi Sheeba igakundwa cyane .
Pallaso aririmba mu njyana ya Afro Beat, Hiphop, Dancehall na R&B
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


