Kimwe mu bintu bikunze gutesha umutwe abagabo, ni abagore badatuza ngo bicare hamwe bubake urugo, ugasanga bashishikajwe no guca inyuma abagabo babo, gusa hari bamwe bafite umutima usanga bakunda byimazeyo iterambere ry’urugo rwabo. Nk’uko bwiza .com idahema kubagezaho inkuru z’urukundo zo kubaka, dore bimwe bizakwereka ko umugore wawe ataguca inyuma.
1. Yumva agukumbuye buri kanya akanabikwereka : Iyo umugore akunda umugabo we uzasanga igihe adahari yumva amukumbuye, umunsi umwe adahari akumva wamubererye igihe kirekire.
2. Ahora ashaka udushya yagukorera: I yo umugore akunda umugabo we uzasanga aharanira kugira udushya amukorera kugira ngo arusheho kumukunda.
3. Agukunda ukenNye cyangwa ukize : Iyo umugore akunda umugabo we bya nyabyo ntabwo ahindurwa n’ibihe uko byagenda kose amwereka ko amukunda haba mu bihe bibi no mu byiza.
4. Agushyigikira mu byo utekereza : Umugore ukunda umugabo we uzasanga aba amushyigikiye akanamufasha kugera ku ntego ze. Uzasanga ashishikazjwe no kumugira inama y’icyatuma agera ku iterambere riruseho.
5. Akuremamo icyizere : Umugore ukunda umugabo we uzasanga akora ibintu niyo byaba bito bituma umugabo we arushaho kumwiyumvamo. nko kumutekera ibiryo akunda, kwambara imyenda akunda kugirango amushimishe, kubaha umuryango wawe n’abo azi ko muri inshuti,…
Hari ibimenyetso byinshi byaguhamiriza ko umugore wawe akuzirikana kandi agukunda gusa ibi tuvuze haruguru n’iby’ingenzi.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



