Mu gihe hashize amezi menshi, Leta ya Joseph Kabila na Kiliziya gatolika muri Congo-Kinshasa bidacana uwaka, ku wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018 ,hari umuntu wagerageje kugaba igitero mu nzu y’ umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika, cardinal Laurent Monsengwo ariko arafatwa.
Amakuru yagiye atangazwa ko uwo muntu yari afite ibyangombwa bigaragaza ko ari umupolisi ndetse n’ ibindi bya gisirikare.
Yatawe muri yombi mu rukerera rwo ku wa Kane hagati ya saa Kumi na saa kumi n’ imwe ubwo yageragezaga kurira urugo rwa Laurent Monsengwo ruturanye na Kaminuza ,Université catholique du Congo mu mujyi wa Kinshasa.
Abakurikiranira hafi politiki yo muri Congo-Kinshasa batangiye gukeka ko uyu muntu utaramenyekana neza ashobora kuba yari afite umugambi mubisha wo guhitana Laurent Monsengwo utajya uvuga rumwe na Joseph Kabila.
Uyu mugabo yasobanuye ko yari aje gusaba umushumba mukuru wa Kiliziya inkunga yafashwe n’ abashinzwe kurinda iyi Kaminuza ya Kiliziya ubwo bamwirukankaga inyuma , nk’ uko bitangazwa na 7sur7.cd
Nubwo ari mu maboko ya polisi , kugeza magingo aya impungenge ni zose ku ruhande rwa kiliziya imaze igihe kinini irebana ay’ ingwe na Leta ya Perezida Joseph Kabila bitewe n’ uburyo yakomeje gushishikariza abayoboke bayo kwigaragambya basaba ko Perezida  yakwegura bitewe n’ uko manda ye yarangiranye n’ Ukuboza 2016.

Cardinal Laurent Monsengwo Pasinya ni inararibonye muri politiki ya Congo-Kinshasa uharanira impinduramatwara y’ ubuzima bw’ iki gihugu ndetse n’ umwe mu bajyanama bo hafi b’ Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis.



