Goodlyfe iracyahari, ndakomeye kandi nzakomeza nkore njyenyine-Weasel Manizo

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’inkuru y’incamugongo yamenyekanye mu rukerera rwo kuwa 01, Gashyantare, 2018 y’urupfu rw’icyamamare muri muzika ya Uganda, Radio Mowzey waririmbanaga na Weasel mu itsinda rya Goodlyfe kuri ubu mugenzi we Weasel, aratangaza ko Goodlyfe igihari kandi adafita gahunda yo gusimbuza Radio mu itsinda.
 
Ibi yabitangaje nyuma y’umunsi umwe umuhanzi Radio amaze ashyinguwe ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru chano8 dukesha iyi nkuru agatangaza ko azakomeza wenyine kandi ko itsinda ritzavaho nkuko benshi babitekerezaga.
Yagize ati “Nahoze numva abantubavuga ngo Weasel azakora iki adafite Radio gusa ndagirango mbabwire ko hari indirimbo zishobora kumara imyaka 5 twari dufite kandi naza Album(Imizingo y’indirimbo) zizakomeza zisohoke sincaka guteza  Radio ikimwaro aho aruhukiye”
Weasel yasezeranyije abafana gukora ibishoboka byose akabaha ibyo bagomba kubona ndetse ko azakora amanwa n’injoro kugirango abashimishe bishoboka.
Yagize ati”Nzakora burikimwe muzansaba niyo byaba kujya kuririmba ku kwezi nzajyayo ariko mbone mwishimye hari indirimbo nyinshi zitarasohoka gusa hagiye kubamo akaruhuko gato ariko ibikorwa byo birakomeza neza cyane”
Biravugwa ko Weasel agiye kuza mu Rwanda akahamara igihe ari mukiruhuko kuko akeneye ahantu heza kandi hatekanye ho kuruhukira mbere y’uko akomeza ibikorwa bye bya muzika.
Radio na Weasel bakirikumwe bashyize hanze indirimbo zigiye zitandukanye kandi zakunzwe nka Magnetic, Tukikole Neera, Mr DJ, Mukama Talya Mandazi, Ngenda Maaso, Nyambula, Nyumbani, Obudde, Potential, Sitaani, Zuena, and “Neera”
Reba Video

YouTube player

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *