U Bufaransa: Dosiye ya Dr. Charles Twagira ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yubuwe

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yaho bivugiwe ko  Dr. Charles Twagira ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yongeye guhabwa akazi mu Bitaro bya Liancourt  mu Bufaransa, dosiye ye yongeye gutangira kuvugwaho byinshi.
Nyuma  y’ inkuru yasohotse mu Kinyamakuru « Oise Hebdo » ivuga ko  Dr. Charles Twagira ushinjwa uruhare muri jenoside, wahoze ari umuyobozi mukuru w’ ibitaro bya Kibuye mu gihe cya jenoside, ubu yahawe akazi mu Bufaransa. Umwunganira mu by’ amategeko avuga ko umukiliya we azira kuba ari intiti.
Ati «  Nsanga Dr. Twagira arengana, kuki bamuhiga kandi  yararezwe kuva muri 2009 ariko ntacyo byatanze ndetse n’ abamushinjaga nta bimenyetso bagaragaje ».
Dr. Twagira akurikiranyweho ibyaha bya jenoside yabereye ku Kibuye, nyuma yaje guhungira mu Bufaransa. Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu rinakurikirana abajenosideri mu Burayi, CPCR(Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda) ryamureze kuva muri 2009.
Icyo gihe, CPCR yatanze ikirego giherekejwe n’ ubuhamya butandukanye yakuye mu Rwanda mu cyahoze ari Perefegitura ya  Kibuye.
Kuri ubu CPCR ivuga ko  abacamanza bakiriye ikirego  nyuma yo kohereza intumwa zabo mu Rwanda zibasha kubona ubuhamya bw’ abashinja n’ abashinjura Dr. Twagira, nk’ uko tubikesha urubuga rwa diaspora.
Mu ibaruwa yanditswe na Alain Gauthier, uyobora CPCR ,yanenze amagambo akarishye yakoreshejwe n’ umwuganizi wa Dr.Twagira ubwo yateshaga agaciro ubuhamya bushinja umukiliya we avuga ko ubwo buhamya bucuramye.
Mu gihe uruhande rw’ uyu ushijnjwa kugira uruhare muri jenoside rukomeje kurangwa n’ imvugo ziswe mbi ndetse n’ amatiku,  Umuryango CPCR uvuga ko uyu Charles  Twagira afite uburenganzira bwo kunganirwa mu by’ amategeko ndetse akanarenganurwa bibaye ngombwa.
 

Alain
Alain Gauthier ukurikirana mu butabera abajenosideri

Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *