Isesengura : Ni izihe nyungu Guverinoma zibona mu kohereza ingabo muri Somalia ?

Sangiza iyi nkuru

Kugirango umenye impamvu ibihugu byinshi biharanira kohereza ingabo mu butumwa bw’ amahoro muri Somalia ugomba gusesengura ukabanza kumenya inyungu bishobora kuhabona.
Ubu butumwa bw’ amahoro muri Somalia bwahawe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(UA) butangira muri Mogadiscio muri Werurwe 2007 bugamije kurwanya no guhashya intagondwa za  Al-Shabaab.
Iki gikorwa cya gisirikare kimaze imyaka 11 kimaze guhitana abasirikare benshi ba Afurika  Yunze Ubumwe(UA) ndetse kinatwara amafaranga menshi cyane.
Ibyo bibazo by’ ingutu nibyo byatumye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(UA) watangiye kuganira n’ abafatanyabikorwa bayo ku buryo iyi misiyo yasigirwa banyir’ ubwite(Somalia).
Ku bihugu 54 bigize Afurika Yunze Ubumwe(UA), ibihugu 6 nibyo byohereje ingabo muri Somalia mu rwego rwo guhangana na Al-Shebaab.
Uganda, U Burundi, Djibouti, Kenya , Sierra Leone na à‰thiopie nibyo bihugu bifite ingabo aho muri Somalia ariko ibindi 13 byifuje kohereza ingabo zabyo ariko bizaguhinduka.
Ubushakashatsi bwakozwe ku musaruro uturuka muri ubu butumwa bw’ amahoro muri Somalia bwagendeye ku ngingo 5 nyamukuru arizo politiki, umutekano, ubukungu, ishema ndetse n’ ubushobozi bw’ ibihugu byohereje ingabo muri gahunda yo gufasha Somalia mu kugarura umutekano.

amsoma 2
Abasirikare benshi bamaze kuhasiga ubuzima

Mu ntangiriro y’ ibikorwa bya gisirikare muri ubu butumwa, ibihugu byoherezaga ingabo zabyo mu rwego rwa politiki ndetse biharanira umutekano w’ Akarere ndetse n’ Isi kuko yagiye yibasirwa n’ intagondwa zivuye muri aka gace.
Isesengura rigaragaza ko mu bihugu byose byohereje ingabo muri Somalia nta na kimwe gihuje impamvu n’ ikindi kuko ibitangazwa n’ abaperezida bidafitanye isano n’ ukuri.
Gusa na none kuba Somalia ari imbongamizi ku mutekano w’ Akarere ni kimwe mu bishingirwaho kandi bose bahuriraho.
Ku rundi ruhande, ibihugu byohereje ingabo muri Somalia byakomeje kunguka ubunararibonye ku ntambara ndetse bigirirwa icyizere n’ ibihugu bikomeye ku Isi bifite inyungu nyinshi muri ubwo butumwa.
Ku rundi ruhande, Guverinoma z’ ibihugu bya Afurika zohereje abasirikare muri Somalia zifite umubare w’ amafaranga menshi zunguka muri ubwo butumwa ku buryo zumva bwakomeza.
Ibihugu bya Kenya na à‰thiopie byatangiye bitanga inkungu ya gisirikare muri Somalia ubwo intagondwa za Sheebab zarushaga Amisom imbaraga ariko ku bw’ ibibazo by’ mafaranga ibi bihugu byahise byohereza ingabo kumugaragaro.
Iki kibazo cy’ amafaranga gishobora gutuma abaterankunga b’ ubu butumwa bagabanya ingengo y’ imari bityo ingabo zigasubizwa mu bihugu byazo.
Ingabo z’ ibihugu by’ u Burundi na Sierra Leone zungutse ubumenyi n’ ubunyamwuga kuko ibi bihugu byari bivuye mu ntambara ndetse binafasha ibi bihugu kugirana imikoranire myiza n’ abaterankunga nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, n’ Umuryango w’ Ibihugu by’ i Burayi Byunze Ubumwe(UE).
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho
 

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *