Uganda : Kuki Gen.Kayihura adacana uwaka n’ iperereza rya gisirikare ?

Sangiza iyi nkuru

Ifungwa ry’ Umuyobozi w’ Ishyirahamwe ry’ abamotari, Abdalla Kitatta uvugwaho gukorana na Gen.Kale Kayihura ryatumye habaho kutavuga rumwe hagati y’ Urwego rw’ Iperereza rya gisirikare(CMI) n’ umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda.
Amakuru atugeraho  aturuka mu nzego z’ umutekano za Uganda yemeza ko hashize iminsi hari ibiganiro mpaka bishyira Gen .Kayihura mu majwi aho ashinjwa gukingira ikibaba Abdalla Kitatta watorewe kuyobora ishyirahamwe rya Boda Boda muri 2010.
 
Gen. Kale Kayihura avugwaho gukoresha  abanyamuryango ba Abdalla Kitata mu gukumira ibikorwa by’ abatavuga rumwe na Leta ya Museveni.
Abarwanshyaka ba Kitata bagiye baregwa gukubita abayoboke ba FDC batanga ibirego bikaba impfabusa bitewe ni uko bari bashigikiwe na Kayihura, nk’ uko byatangajwe na The Independent.
Uyu Kitatta n’ abagenzi be 12 bagejejwe mbere y’ Urukiko rwa gisirikare baregwa kuba barasanganywe imbunda ubwo bafatwaga n’ abakozi b’ Urwego rw’ Iperereza rwa Uganda(CMI).
Aya makuru akomeza avuga kandi  ko nyuma yaho Kitata atawe muri yombi, ku itariki ya 19 Mutarama 2018, murumuna we Huzair Kiwalabye nawe yagejejwe mu nzego z’ iperereza abazwa ku rupfu rw’ umucungamutungo wa Case Clinic , Francis Ekalungar.
Ubwo Kitata yafatwaga murumuna we yahise atabaza Gen. Kayihura nawe ahita ahamagara muri CMI  ariko yitabwa n’ uwungirije Brig.Gen Abel Kandiho amubwira ko ikibazo cya Kitata kiri mu rwego rwo hejuru.
Mu myaka mike cyane, Kitatta wari usanzwe atwara boda boda yazamutse mu ntera ku buryo yari asigaye ahura na Perezida Yoweri Kaguta Museveni ndetse n’ Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda amaso ku maso nta muntu umutangiriye.
Imvano ya byose ni uko uyu Kitata yashoboye guhuza abamotari benshi mu rwego rwo gushyigikira Museveni mu guhashya abatavuga rumwe n’ ishyaka NRM .
Ibyo bikorwa  bitandukanye birimo no gutanga amakuru y’ abahungabana umutekano nibyo byatumye kenshi Gen. Kayihura akomeza kuvuganira Kitata afata nk’ umuntu ufitiye Leta akamaro kanini.
Kitata akimara gutabwa muri yombi, abatavuga rumwe na NRM bagabye igitero gikomeye ku biro bikuru bya Boda Boda 2010 batwika ibintu byose ndetse banakubita abayobozi bahasanze.Icyo gihe  polisi yabuze uko ikumira icyo gitero kuko na bamwe mu bayobozi b’ iryo shyirahamwe bahise bahunga bajya kwihisha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *