Neymar ari hafi gutwara Ballon d’Or- Ronaldo

Sangiza iyi nkuru

Ronaldo Luà­s Nazà¡rio de Lima, umunya- Brezil wabiciye bigacika muri ruhago mu myaka ya za 1997 — 2002, avuga ko mugenzi we Neymar ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain ari hafi gutwara Ballon d’Or.
Mu kiganiro yagiranye na SFR Sport, Ronaldo yatangaje ko bitari kera ko Neymara azatwara iki gihembo cy’agatangaza, akabishimangira ahereye ku buhanga agaragaza.
Ati “Biri hafi ko atwara iki gihembo cye bwite cy’icyubahiro, nabihamya ko biri vuba”.
Yakomeje agira ati “Umwaka wa 2018 ni umwaka w’ingenzi, ntabwo ari muri club gusa, ahubwo no mu ikipe y’igihugu, iyo utsinze igitego kuri final, uba ufite amahirwe yo gutwara igihembo cy’umukinnyi mwiza, bibe vuba cyangwa kera, ntekereza ko azacyegukana”.
Neymar na Ronaldo ngo basanzwe bafitanye ubucuti, mu mpera z’icyumweru gishize bari kumwe mu mujyi wa Paris, Ronaldo yaje mu birori by’isabukuru ya Neymar y’imyaka 26, yabaye ku wa 5 Gashyantare.
Ronaldo ararata ubuhanga bw’inshuti ye, ati “Mu mikinire, Neymar afite ubuhanga bwose bw’umukinnyi ukenewe, afite umuvuduko udasanzwe, afite imbaraga, afite umuvuduko ku burebure, ntabwo apfa gutakaza umupira iyo awufite, ntabwo nahita menya icyo agiye gukora, gusa icyo nkunda cyane kuri we ni uburyo atsindamo”.
Ronaldo ni umugabo w’imyaka 42, yakiniye amakipe atandukanye ku mugabane w’u Burayi arimo FC Barcelona (1996—1997), Inter Milan (1997—2002), Real Madrid (2002—2006),… yatwate Ballon d’Or inshuro ebyiri mu 1997 na 2002, aya mahirwe yagize akaba ariyo akomeje kwifuriza Neymar basangiye igihugu.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *