Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi ( REB ) cyandikiye Minisiteri y’Ubutabera (Minijust) kiyisaba kugifasha gushyikirana n’abari bashinzwe guhugura abarimu mu rurimi rw’icyongereza ( mentors ), mu gihe bari bageze mu nkiko bakirega.
Abarimu (mentors) bashinja REB kubahagarika ku kazi kandi amasezerano bagiranye agifite agaciro. Bavuga ko bandikiye inzego zitandukanye zirimo na Minisiteri y’ Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) bazigezaho akarengane bakorewe, babonye batarenganurwa bafata umwanzuro wo kugana inkiko.
Aba barimu bari mu matsinda abiri, irya mbere ryaraburanye mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, imyanzuro y’urubanza izasomwa ku wa 23 Gashyantare 2018, mu gihe irindi tsinda naryo ryiteguraga kuburana, nibwo REB yahise isohora ibaruwa isaba MINIJUST kuyifasha gushyikirana n’aba barimu.
Itangazo ryashyizweho umukono n’ Umuyobozi Mukuru wa REB, Gasana Janvier , rigira riti “… Mbandikiye mbasaba ko Minisiteri y’Ubutabera yadufasha gukemura ikibazo REB ifitanye n’abahoze bahugura abarimu mu rurimi rw’icyongereza (Mentors) binyuze muri Komite ishinzwe gukemura impaka zirimo Leta mu bwumvikane,…”.

Ku ruhande rw’aba barimu, batangaza ko n’ubwo REB yibutse gushyikirana nabo yarabanje kubasiragiza ndetse no kubasuzugura ibabwira ngo ‘Bajye guhinga amagweja’, biteguye imishyikirano.
Me Nsabimana Joseph, wunganira aba barimu mu mategeko, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, yagize ati “Niba bifuza ko dushyikirana nta kibazo turabyemera ariko amafaranga yose twatanze bazayatwishyura, yose yose harimo n’indishyi z’akababaro, baradusiragije baranadusuzugura, MIFOTRA yabasabaga ko twumvikana bati ‘Mujye guhinga amagweja”.
Akomeza avuga uburyo REB yakomeje kubasuzugura, ati “Njye byarambabaje kumva ngo tujye guhinga amagweja, ni ubwirasi iyo ntabwo ari imvugo yo kubwira umuntu,… batubwiye ko tuzumvikana byagera kuri 11 Mata bitarashoboka ubwo tuzakomeza inzira twari twatangiye yo kwitabaza inkiko”.
Abarimo (Mentors) barega Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi ( REB ), bose hamwe ni 200, bahagaritswe ku kazi amasezerano atararangira muri Kanama 2015.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho



