Ubuyobozi bukuru bw’ Ibitaro by’i Paris byafashe umwanzuro wo guhagarika ku mirimo Dr Charles Twagira ushinjwa ndetse wanakatiwe burundu n’ Inkiko z’ u Rwanda kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.
Ibi bibaye mu gihe, Dr. Twagira yari yatangiye gukora mu Bitaro byitiriwe Paul Doumer mu nkengero z’ umujyi wa Paris ubwo Komisiyo y’ igihugu ishinzwe kurwanya jenoside mu Rwanda(CNLG) yahise isaba Leta ko uyu mugabo ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yabereye ku Kibuye atabwa muri yombi ndetse akanoherezwa mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’ ibitaro bikuru bya Paris bwatangaje ko buhaye agaciro ibirego by’ u Rwanda bikurikirana uyu muganga nyuma y’ ukwezi kumwe gusa atangiye imirimo ye mishyashya, nk’ uko tubikesha News24.
Twagira wahoze ayobora ibitaro bikuru bya Kibuye yahamwe n’ ibyaha byo kugira uruhare muri jenoside anakatirwa igifungo cya burundu, muri 2009 ubwo yari yibereye mu buhungiro mu Bufaransa.
Umwunganizi wa Dr.Twagira asanga azira politiki
Si ibyo gusa, kuko aho mu Bufaransa kuva muri 2014 yitabye inkiko ubwo yaryozwaga kugira uruhare mu byo bise ubwicanyi bwibasiye nyokomuntu mu Rwanda muri 1994.
Umwunganizi we mu by’ amategeko, Arthur Vercken yakomeje ashimangira ko umukiliya we arengana ndetse ngo anakurikiranyweho ku bw’ impamvu za politiki.
Arthur Vercken agira ati” Niba umuntu akurikiranyweho ibyaha bitaramuhamya afite uburenganzira bwo gushaka akazi yakabona akagakora , nsanga rero Dr.Twagira azira ko yari umuyobozi”.
CPCR yagize uruhare rukomeye mu gukurikirana Dr-Twagira
Dr .Charles Twahirwe ahagaritswe ku mirimo ye mishyashya nyuma y’ ibaruwa ifunguye Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu unarwanya jenoside(CPCR) uherutse kwandikira ubutabera bw’ u Bufaransa.
Muri iyi nyandiko ikubiyemo ikirego cya CPCR cyari giherekejwe n’ ubuhamya butandukanye bw’ abantu bashinjaga Dr.Twagira kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.
Mu ibaruwa yanditswe na Alain Gauthier, uyobora CPCR , yanenze amagambo akarishye yakoreshejwe n’ umwuganizi wa Dr.Twagira ubwo yateshaga agaciro ubuhamya bushinja umukiliya we , ko ubwo buhamya bucuramye.
Umubano w’ u Rwanda n’ u Bufaransa wakomeje gukonja bitewe n’ ibirego by’ u Rwanda bigaragaza uburyo Leta y’ u Bufaransa ikingira ikibaba abajenosideri bakomeje kwidegembya muri icyo gihugu.
Ubutabera bw’ u Bufaransa bubahirije ubw’ u Rwanda, Dr. Charles Twagira ashobora koherezwa mu Rwanda gufungirwa aho yakoreye ibyaha cyangwa se bukabanza gukora iperereza ryimbitse ku byaha ashinjwa.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho



