Alexis Sanchez yakatiwe igifungo cy’amezi 16

Sangiza iyi nkuru

Alexis Sanchez, umusore uherutse kugurwa n’ikipe ya Man.Utd avuye muri Arsenal, yakatiwe n’inkiko zo muri Espagne igifungo cy’amezi 16 azira kunyereza imisoro.
Igifungo kiri munsi y’imyaka ibiri muri Espagne cyemerera uwagihawe kuba atajyana muri gereza, ahubwo akaba yakora indi mirimo nsimburagifungo cyangwa akakiriha mu mafaranga.
Sanchez, ukomoka muri Chili, ashinjwa kunyereza imisoro yo mu 2012 na 2013 ihwanye n’amafaranga 983,443  y’amayero.
Kuva muri Nyakanga 2011 kugeza muri Nyakanga 2014, Sanchez yakiniraga FC Barcelona yo muri Espgane, akaba ari nabwo yanyereje iyi misoro, mbere y’uko yerekeza mu Bwongereza muri Arsenal.
Ikinyamakuru Goal gitangaza ko ari bwo bwa mbere Sanchez ahamijwe ibyaha imbere y’urukiko, akaba akomeje imikino ye muri Manchester Utd ajemo vuba. Ndetse akaba anemera gutanga amafaranga asabwa kwishyura asimbura igifungo yagombaga gukora.
Umwaka ushize na Lionel Messi wakinanye na Sanchez mu ikipe ya FC Barcelona,  yakatiwe n’urukiko rwo muri Espagne igifungo cy’amezi 21, ashinjwa kunyereza imisoro ya miliyoni zisaga enye z’amayero, nawe igifungo cye cyav unjwemo amafaranga.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *