Polisi imaze gufata moto icumi muri 12 zibwe muri uyu mwaka wa 2018- (CP) Theos Badege

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, (CP) Theos Badege, atangaza ko ibikorwa byayo byo gushakisha moto zibwe no gufata abakekwaho ubujura bwazo , byatanze umusaruro, muri moto 12 zibwe kuva uyu mwaka wa 2018 watangira, icumi muri zo zarafashwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda; Commissioner of Police (CP) Theos Badege, avuga ko izi moto zagiye zibwa ba nyirazo bagatanga ibirego kuri za sitasiyo za polisi zibegereye hirya no hino mu gihugu, zikaba zarafashwe ku bufatanye bwa Polisi y’igihugu n’amakoperative y’abamotari.
Yagize ati “kubera iperereza twakoze, gukorana n’amashyirahamwe y’abamotari ndetse n’abamotari ubwabo, n’abaturage muri rusange twashoboye gutahura abantu ku giti cyabo ndetse n’udutsiko tw’abakekwaho ubu bujura bwa moto ; n’aho bagiye bazijyana kuzihisha cyangwa kuzigurisha haba hano mu gihugu no hanze.
CP Badege akomeza agira ati:” kubera ubu bufatanye bwiza n’imikoranire ihamye n’abaturage twabashije gufata icumi muri 12 zari zaribwe”.
Eshanu mu zabafashwe zafatiwe mu karere ka Rubavu, harimo n’iherutse gufatwa kuwa kabiri ; aho icyapa kiyiranga cyari cyarahinduwe.
CP Badege akomeza agira ati:  “mu gihe twakoraga iperereza ndetse no mu gihe twari  mu bikorwa byo kuzishakisha, twafashe abantu 10 barimo abamotari bakekwaho uruhare muri ubwo bujura bwa moto. Bose bafatanwe izo moto; bamwe barimo gushaka kuzambukana bazijyana hanze banyuze mu nzira zitemewe; mu gihe abandi bafashwe barahinduye ibyapa byazo bazikoresha akazi gatandukanye hirya no hino mu gihugu”.
Nk’uko umuyobozi w’ impuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto FERWACOTAMO, Salomon Bigirimana abivuga, ngo inyinshi muri moto zibwe zafashwe zitarambutswa umupaka.
Bigirimana agira ati:” Iki kigeze kuba ikibazo gikomeye  mu myaka yashize ariko uyu munsi turizera ko iyo twibwe moto bivugwa hakiri kare, tugahana amakuru na Polisi. Ni umuco bimenyeshwa Polisi byihuse ndetse n’abanyamuryango bacu bose mu gihugu.”
Kugeza ubu, hari abamotari bagera ku 55,000 mu gihugu hose barimo abagera ku 13,714 bakorera mu Mujyi wa Kigali honyine.
Aha Bigirimana yongeyeho ati:” Turimo gushishikariza abamotari bose gushyira GPS muri moto zabo kuko zifasha kubona moto igihe yibwe kuko tumaze no kugira ahantu dushobora kuyifungira aho yaba iri hose ntiyongere kugenda, ibi bikaba byakorwa igihe yaba yibwe cyangwa yakoreshejwe ibyaha igatoroka.”
Anongeraho ko barimo gushaka ubushobozi bwatuma moto yibwe ishakirwa muri kimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda hakoreshejwe GPS.
Polisi y’u Rwanda ikaba itangaza ko igikorwa cyo gushakisha no kugaruza moto zibwe mu ntangiro z’uyu mwaka kigaragaza ko ubufatanye hagati yayo, amakoperative y’abamotari n’abaturage bugeze ku ntera ishimishije.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *