Shaddy Boo yatumiwe mu gitaramo gikomeye muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi,  Mbabazi Shadia uzwi ku izina rya  Shaddy Boo,  wigaruriye imitima ya benshi kubera uburyo yigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga, kuri ubu arabarizwa mu gihugu cya Uganda aho agiye kwitabira igitaramo cy’umuhanzikazi, Fille.
Ni mu birori byo kumurika umuzingo(Album) y’umuhanzikazi Fille yise Alter Ego izaba kuri uyu wagatandatu ahazwi nka Kampala Golf Horse Hotel mu gihugu cya Uganda. Iki gitaramo kizitabirwa n’ibayamamare bitandukanye mu muziki wo mukarere harimo nka BebeCool,Chosen,Juliana,B2C,Geostedy wakoranye indirimbo na Charly na Nina,Ykee Benda,Cindy,Ray signiture nabandi batandukanye.
Ugblizz dukesha iyi nkuru ivuga ko  Shaddy Boo  yatumiwe mu rwego rwo kwishimana n’abafana ba Fille cyane ko ari umuntu uhanzwe amaso mu karere ka Afurika y’iburasirazuba bitewe n’ubwiza bwe bukurura benshi mu bamukurikira kumbuga nkoranya mbaga.

fielle
Fille ukunze gukorana indirimbo n’abanyarwanda agiye kumurika umuzingo

Fillebanner
Igitaramo Shaddy Boo yatumiwe mo

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…
 

YouTube player

 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *