Mu gihe mu Rwanda abahanzi benshi bibanda kunjyana zitandukanye zirimo Gospel, R&B, Hip-Hop, Gakondo hari abahanzi ku giti cyabo ndetse n’ amatsinda acuranga injyana ya Reggae.
Gusa mu mateka ya muzika, amatsinda nka Nyampinga, Ingeli zigiye zimenyekana cyane mu ndirimbo za Reaggae mu gihe kuri ubu hari amatsinda nka The Best Sound, Holly Jah Doves ndetse na Strong Voices zikora iyi njyana.
Abandi bahanzi bakora iyi njyana basanzwe babikora ku giti cyabo icyo bakunze kwita carriere solo mu rurimi rw’ igifaransa.
1.Ras Mukasa: Uyu muhanzi ari mu bantu ba mbere bagize amahirwe yo kumenya Reggae batangira no kuyikundisha abanyarwanda benshi.

2.Natty Dread(Mitali Raphael): Afite ubwenegihugu bw’ibihugu 5: U Rwanda, Budage, Israel, Amerika, u Bwongereza, Yatangiye ubuhanzi mu 1980, mu 1983 atangira kujya aririmbana na Bob Marley.
“Hobe Hobe Rwanda”,”Jesus is coming” ni zimwe mu ndirimbo za Natty.

3.Jah Bone D: U muhanzi Jah Bone D ukora umuziki we munjyana ya Reggae ubarizwa mu gihugu cya Switzerland.niwe waririmbye” Liberez Les Caraibes”.

4. Rasmuda : Mudacumura Sylvain (Ras Muda) azwi cyane mu mujyi wa Huye aho yakoraga ikiganiro injyana y’umutima kuri Radio y’abaturage ya Huye (RC Huye).”Hafi Hano”,”Karibu”, “Inganzo”,”Ukwibyara”,”Isango” ni bimwe mu bihangano bya Rasmuda byamaze kumeyekana hano mu gihugu.
Rasmuda azwi mu muziki wa Reggae mu Rwanda aho yaririmbye muri Salus Populi, ndetse no mu itsinda.

5. 2T : Ni umuhanzi mu njyana ya Reggae, amaze kugira indirimbo 8 ziri kuri album ye ya mbere yise ‘Peace and love. Iyo yise ‘Smile’ na ‘Ntakirutimana’ nizo amaze gukorera amashusho ariko akaba ari kwitegura gukora n’izindi zinyuranye harimo niyi yise’Fasha’. Mu rwego rwo gufatanya n’abahanzi bandi baririmba mu zindi njyana zitari Reggae.
6. Ras Kayaga : Ni umwe mu bashinze Holly Jah Doves bamamara cyane ku ndirimbo Maguru, Beatrice, Nyiragisabo, Semuhanuka, Amafiyeri n’izindi.

7. Ras Banamungu : Ras Banamungu Idi, umuhanzi w’Umunyarwanda ubarizwa muri Australia mu mujyi wa Perth, amaze gukora indirimbo nyinshi aho kugeza magingo ya ari gutunganya album yise “Messenjah”.

8 . Ben Nganji : Umuhanzi mu njyana zitandukanye ariko by’umwihariko injyana ya Reggae.
« Mbonye umusaza »,« Nsazanye Inzara » ni zimwemu ndirimbo z’ uyu muhanzi zakunzwe kandi zifite ibisonuro byinshi.

Benjamin Nganji
9.Chrispin : Ni umuhanzi wibanda cyane ku njyana ya Reggae, yatangiye guhanga ku mugaragaro mu mwaka w’i 2004 akorana n’ itsinda « Rwandan Family ariko muri 2008 yaje gutangira gukora ku giti cye.
Chrispin Ngabirama ni umuhanzi w’Umunyarwanda uzwi mu ndirimbo “Adieu l’Afrique Shida” yagaragaye ku rutonde rw’ibyamamare bikoresha injyana ya Raggae mu iserukiramuco ryitwa “2016 Austin Reggae Festival (ARF2016)”.

N.Chrispin
10. Ras Kassim: Uyu muhanzi ni umucuranzi wa Reggae watangiriye muri Holly Jah Doves umaze kugera ku rwego rushimishije aho akorera mu Bubiligi.



