Wema Sepetu yasubiye mu rukiko afite umwunganizi mushya – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko umwunganizi wa Wema Sepetu batangiranye urubanza aregwamo gukoresha ibiyobyabwenge witwa Peter Kibatala amutereranye, kuri uyu wa kane, itariki 08 Gashyantare, yongeye kugera mu rukiko ari kumwe n’umwunganizi mushya ubwo urubanza rwe rwasubukurwaga.
Wema Sepetu yabaye Miss Tanzania mu 2006, kuri ubu akaba ameneyerewe muri sinema ya Tanzania izwi nka Bongo Movies ndetse akaba afite inzu ye bwite itunganya sinema.

wema2
Wema Sepetu ategereje ko ahamagarwa

Kuri uyu wa kane yageze ku rukiko ari kumwe n’undi mwunganizi mu mategeko witwa Albert Msando aho baje kumva ikigiye gukurikira mu rubanza rwe rukomeje kumvwa kuva rwatangira mu gihe izindi manza z’abahanzi bagenzi be baregwaga ibyaha bimwe zo zarangiye.
Bivugwa ko Wema Sepetu yasanganywe urumogi iwe mu rugo ubwo habaga umukwabu mu 2017 wari ugamije guhiga abakoresha ibiyobyabwenge nk’uko urubuga Ghafla dukesha iyi nkuru ruvuga.
wema1
Wema Sepetu yaftawe muri yombi n’inzego z’umutekano muri Gashyantare 2017, icyo gihe yafunzwe iminsi irindwi mbere yo kurekurwa agakurikiranwa ari hanze akaba yari afunganwe n’abandi bahanzi bakomeye muri Tanzania bose bashinjwa ibiyobyabwenge.
 
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *