Lubumbashi: Abaturage bigaragambije nyuma y’abantu babateye bagafata ku ngufu abana babo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage babarirwa muri magana bo mu gace ka Kasungami mu mujyi wa Lubumbashi, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu, itariki 07 Gashyantare bakoze imyigaragambyo yamagana ihungabana ry’umutekano rikomeje gufata intera.
Ni nyuma y’aho mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu, abantu bitwaje intwaro binjiye mu mazu atanu mu gace kabo bagafira ku ngufu abakobwa imbere y’ababyeyi babo mbere yo gusahura ibintu by’agaciro nk’uko abigaragambyaga babitangarije Radio Okapi dukesha iyi nkuru.
Imyigaragambyo yabo bakaba barayisoreje ku biro by’akarere baganira n’abayozi babasobanurira ukuntu agace kabo kamaze ibyumweru kugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye n’ukuntu batewe n’abantu bitwaje intwaro.
Abaturage basabye burugumesitiri gushing ishami rya polisi rifite imodoka rizajya ryifashisha mu gutabara byihuse mu gace  batuyemo.
Uyu muyobozi akaba yatangaje ko yatumije inama y’umutekano y’akarere yahise yemeza ko uhereye kuri uyu wa kane muri aka gace hagombaga koherezwa abapolisi batangira gucunga umutekano.
 
 
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *