HCR isanga u Rwanda rudashoboye kwakira abimukira bazava muri isirayeli

Sangiza iyi nkuru

Ishami rya Loni ryita ku mpunzi,UNHCR ryatangaje ko ryatangiye kuganira na Leta ya Isirayeli mu gushakisha ikindi gihugu cyakwakira abimukira bavuye muri Sudani na Eritrea  kuko u Rwanda rutujuje ibisabwa.
UNHCR yabitangaje T
ariki 7 gashyantare 2018 I Yerusalemu, ibi bibaye nyuma y’ ibiganiro by’ iminsi 2 aho yerekanye ko u Rwanda rudafite ubushobozi buhagije bwo kwakira aba bimukira bagera ku bihumbi 40.
Gushakira aba bimukira b’ abanyafurika ibihugu bifite ubushobozi buhagije bwo kubakira neza ndetse binafite umutekano nibyo byashimagiweho muri ibi biganiro byahuje intumwa za HCR na Leta ya Isirayeli iyobowe na Benyamin Netanyahu, nk’ uko byatangajwe na The Times of Israel.
Kuri iyi ngingo ihanagayikishije abantu benshi, Uyoboye Komisiyo itumanaho muri HCR, Sharon Harel yavuze kandi  ko igihugu kizasimbura u Rwanda mu kwakira aba bimukira kigomba gifite intera ndende mu iterambere.
Ati”  Nitumara  kumvikana n’ igihugu kizakira  aba bimukira hari bamwe muri bo bazahabwa amahirwe yo gutura muri Isirayeli burundu”.
Nubwo bimeze bityo, kuwa 6 Gashyantare 2018, Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga wa Isirayeli Tzipi Hotovely  yaburiye Minisitiri w’ Intebe ,Benjamin Netanyahu  ko Uburyo  bari bateganyije kohereza aba bimukira butari kuboherera kubakurikirana.
Ku ruhande rwa UNHCR, Sharon Harel yanavuze kandi ko iki gikorwa cyo kwimura izi mpunzi kiramutse kigenze neza byatuma Isirayeli ihagarika gahunda yari ifite yo kohereza aba bantu mu Rwanda na Uganda.
Kuva hatangizwa ibiganiro mu rwego rwo gushakisha ikindi gihugu cyakwakira abimukira bakoze imyigaragambyo ikomeye kuri ambasade y’ u Rwanda muri Isirayeli mu gace ka Herzliya.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *