Abaturage bo mu mujyi wa Bujumbura, ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2018, bazindukiye mu mihanda barangajwe imbere n’abayobozi, bamagana icyegeranyo cy’umuryango w’Abibumbye kigaragaza uburyo mu Burundi umutekano ukomeje kuzamba.
Icyegeranyo cyasohowe na Loni, kigashyirwaho umukono n’umunyamabanga mukuru wayo, Antonio Guteress, kigaragaza ko umwuka atari mwiza hagati ya Leta n’abatavuga rumwe nayo, ko badahuza ku ngingo yo guhindura Itegeko Nshinga.
Loni igaragaza ko kuba Leta y’u Burundi itEganya Guhindura Itegeko Nshinga, biteye impungege ko amasezerano ya Arusha azaba ateshejwe agaciro. Iki cyegeranyo ngo kikaba cyarababaje abayobozi mu mujyi wa Bujumbura, biba ngombwa ko bahamagarira abaturage kwigaragambya bacyamagara, nk’uko BBC ibitangaza.
Umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura , Christophe Kinshasa avuga ko badashobora kwihanganira iki cyegeracyo gikoze mu buryo yita ubw’iremekanya.
Ati “raporo umunyamabanga mukuru wa Loni aherutse gusohora ku Burundi, ni iy’ibinyoma. Tuzi neza ko atari we wayiteguye. Yateguwe na ka gakipe mwese muzi gafite abantu bagakorera bari mu gihugu. Ako gakipe nta yindi ntego gafite itari ukudutesha intego yo kwitegurira neza amatora yo kwemeza Itegeko Nshinga. Itegekonshinga rireba Abarundi bonyine”.
Yakomeje agira ati “ Loni nta bubasha ifite bwo gusubiramo cyangwa kwivanga mu byo Abarundi bifuza kijyanye no gusha uburyo igihugu cyatunganywa”.
Iki cyegeranyo cya Loni gisohotse mu gihe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, itangaza ko umutekano ukomeje kuba mubi, ko mu 2017, abantu basaga 500 biswe.





