Chris Brown arifuza gukorana ibitaramo n'ibyamamare birimo Rihanna bari barashwanye

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Chris Brown, yatangaje ko agiye gukora ibitaramo hirya no hino ku isi. Abahanzi yifuza ko bazabimufashamo barimo na Rihanna wahoze ari umukunzi we nyuma bagashwana.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Chris yatangaje ko ibitaramo bye yise Ibidasanzwe, yifuza ko byazaba birimo abagabo babiri n’abagore babiri (2for2) b’ibyamamare ( Beyonce, Rihanna, Bruno Mars), bizakorerwa hirya no hino ku isi.   New Picture 2
Mu mwaka wa 2009 ubwo bari bavuye mu birori bya Grammy awards nibwo Chris Brown yakubise ndetse anakomeretsa umukunzi we Rihanna. Chris mu mwaka wa 2013 nibwo yitangarije ko mu bintu ahora yicuza mu mutima we ni ugukubita Rihanna kuko byanamugizeho ingaruka zirimo no gufungwa.
Aho yagize ati: ” Rimwe na rimwe mu buzima umuntu agirana ibibazo n’uwo bakundana ndetse bakanarwana.Uriya mugoroba wambereye mubi cyane,nibwo nakoze ikintu nzahora nicuza mu buzima.Ariko yarambabariye kandi aracyankunda”.
Rihanna nyuma yaje gutangaza ko yamubabariye anongeraho ko akimukunda. Chris Brown akaba yari yarishumbushije undi mukobwa Karrueche, nawe nyuma baje gushwana kubera uruhuri rw’ibibazo bahoragamo.
Mu gihe Chris agaragaza ko ashaka kuzura umubano na Rihana, bitangazwa ko uyu mukobwa yabonye undi mukunzi w’umuherwe akanaba umwarabu, Hassan Jameel. Mu binyamakuru bitandukanye, hagiye havugwa amakuru bombi batigeze bahamya, rimwe ko Rihanna yaba atwite inda y’uyu muherwe ubundi bikavugwa ko bagiye kubana mu ibanga.

New Picture 1 1
b

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *