Ibitaro bya CHUK bigiye kwimurwa

Sangiza iyi nkuru

Ibitaro bya CHUK bigiye kuvanwa mu mujyi wa Kigali byimurirwe I Masaka, aho bivugwa ko imyiteguro irimbanyije yo kwimura ibi bitaro bikavanwa hagati mu karere k’ubucuruzi.
Dr Theobald Hategekimana, Umyobozi Mukuru wa CHUK, yemeje aya makuru mu kiganiro yahaye The New Times, ariko avuga ko byose biri gukurikiranwa na minisiteri y’ubuzima.
Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba, nawe akaba yabwiye iki kinyamakuru ko igishushanyo mbonera cy’ahagiye kwimurirwa ibitaro bya CHUK kigeze ku musozo ku bufatanye na Guverinoma y’u Bushinwa.
Dr Gashumba yongeyeho ko imirimo yo kubaka biteganyijwe ko izatangira muri uyu mwaka ariko igihe izarangirira kikaba kizasobanuka neza ubwo igishushanyo kizaba kirangiye.
Igiciro iki gikorwa kizatwara nacyo ntikirasobanuka neza.
Nk’uko biteganywa n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, aho CHUK iherereye kuri ubu, iruhande rwa Serena Hotel, hateganyijwe kubakwa amacumbi yo kubamo (apartments).
Ibitaro bya CHUK byubatswe mu 1918 bitangira gukora mu 1928. Byabanje gukora nk’ikigo nderabuzima mbere yo kuzamurwa mu bushobozi biba ibitaro mu 1965.
Kuva muri Mata 1994 kugeza mu 1996, CHUK yakoraga nk’ikigo nderabuzima, nk’ibitaro by’akarere ndetse nk’ibitaro by’icyitegererezo.
 
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *