Nyuma y’igihe kirekire urukiko rukurikirana ikirego cya Hamisa Mobetto, yaregagamo umuhanzi Diamond Platnumz, kuba barabyaranye umwana akaba atamuha indezo nk’uko yabimwemereye kuri ubu byamaze kwemezwa ko uyu Diamond Platnumz agomba kujya agenera Mobetto indezo ingana na 250.000ksh ushyize mu manyarwnda ni miliyoni 2 n’imisago, buri kwezi.


Ibi bije nyuma yaho umuhanzi Diamond abyaranye umwana n’uyu munyamideli ukomeye muri Tanzaniya, Hamisa Mobetto, bikaza kugirwa ibanga rikomeye n’ubwo nyuma byaje kwemezwa na nyiri ubwite wabihakanaga, akitangariza ko umwana Mobetto yabyaye ari uwe kandi ntakibazo bafitanye.
Gusa bidateye kabiri aba bombi bahise batangira gushwana ahanini biturutse ku kutumvikana ku bizarera umwana, Mobetto yifuzaga miliyoni zisaga 5 buri kwezi Diamond agatakamba avuga ko ntaho yakura ayo mafaranga.

Urukiko rukaba rwafashe uyu mwanzuro nyuma y’igihe baburana kuri iki kirego cya Mobetto nyuma y’uko urubanza rwagiye rusubikwa inshuro zirenga imwe bagataha ntacyanzuwe.
Ubusanzwe Diamond Platnumz afite abana 3 yemera harimo 2 yabyaranye na Zari(atemera nk’umugore we) n’undi umwe yabyaranye na Hamissa Mobetto n’ubwo hari abandi bagore bagenda bagaragaza abana babyaranye n’uyu mugabo w’imyaka 28 y’amavuko.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



