Jose Chameleone yerekanye ubudahangarwa bwe muri “Amani Festival”

Sangiza iyi nkuru

Tariki 08 Gashyantare 2018 nibwo, Jose Chamilione yaraye mu Rwanda ubwo yarimo yerekeza i Goma muri Repubulika iharanira Democratie ya Congo, aho yari yitabiriye iserukiramuco rya Amani Festival.
Nk’ibisanzwe uyu muhanzi ntiyigeze atenguha abakunzi be dore ko yabataramiye kakahava mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe nka Jamila, Dorotia, Tingisha, Champion, Valuvalu, Wale Wale n’izindi.
Nk’intararibonye Chameleone ni umwe mubashimishije abitabiriye iri serukiramuco, nkaho indirimbo ye “Valu Valu” arimwe muzahagurukije abafana cyane.
Mu magambo Chameleone yungikanyaga ku rubyiniro yavugaga ko akunda amahoro ndetse akavuga ko impamvu ari muri Congo ari uko akunda amahoro akaba yifuza ko isi yose yagira amahoro.
Yagiraga ati” Amani bisobanura amahoro nanjye ndihano kubera amahoro, nishimiye urukundo mwanyeretse ahangaha hazahora ari murugo iwanjye ha kabiri”.
Dj Pius ndetse na murumuna wa Chameleone uzwi ku izina rya Pallaso ni bamwe mubamuherekeje muri Congo, Chameleone yaririmbye nyuma ya mugenzi we Maurice Kirya, Ferre Gola n’abandi benshi. iri serukiramuco ryari ryitabiriwe n’abarenga ibihumbi 40,000.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 
JD Dushimimana — bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *