Imiryango iharanira uburenganzira bw’abana muri Kivu y’Amajyepfo, ivuga ko imitwe y’inyeshyamba iri ku butaka bwa Congo, ikoresha abana b’abakobwa n’abahungu basaga ibihumbi 10.
Murhabazi Namegabe, umuyobozi mukuru wa biro ishinzwe gukurikirana ibikorwa by’abana n’ubuzima bwabo muri Kivu y’amajyepfo, yagize ati ‘Imitwe y’inyeshyamba ikomeje kwinjiza mu gisirikare abana, abakobwa n’abahungu bo mu Ntara zose z’igihugu zirimo imvururu, muri Ituri, muri Kivu y’Amajyaruguru n’iya Ruguru”.
Yakomeje agira ati “ntabwo biba byoroshye kumenya neza imibare y’abana bari mu mitwe y’inyeshyamba, inyeshyamba nta mibare ihamye ziba zifite, gusa imiryango ishamikiye kuri sosiyeti sivile n’indi ishinzwe kurengera uburenganzira bw’umwana ndetse n’abana ubwabo bagiye batoroka iyi mitwe y’inyeshyamba, twasanze ubu dufite imibare igaragaza ko abana 13000 bari mu mitwe y’inyeshyamba, muri Kivu y’Amajyaruguru”.
Nk’uko radiyo Okapi ibitangaza, ku wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2018, UNICEF ngo yatangaje ko muri Tanganyika na Kivu y’Amajyepfo, hamaze iminsi imirwano, abana basaga 3000 binjijwe mu gisirikare.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho



